Uko wahagera

USA: Byafashe Imyaka 18 Isabukuru ya MLK Kuba Umunsi w’Ikirukuko


Martin Luther King
Martin Luther King

Umuhate wo guharanira guha icyubahiro Martin Luther King Jr. nk’uwari ku isonga mu guharanira uburenganzira bwa muntu bigakorwa hashyirwaho umunsi w’ikiruhuko ku rwego rw’igihugu muri Amerika watangiye nyuma y’iminsi ine yishwe ku itariki ya 4 y’ukwa Kane mu 1968. Nyamara, byafashe imyaka irenga 15 ngo ibyo bigerweho.

Tariki ya 8/04/1968 – Iminsi ine nyuma y’uko King yishwe, Depite John Conveys, wari uhagarariye umujyi wa Detroit muri leta ya Michigan mu nteko y’Amerika yatangije umushinga w’itegeko wo gushyiraho ikiruhuko rusange ku rwego rw’igihugu kikitirirwa Martin Luther King Jr.

Kuva mu 1973 kugeza mu 1979 – Amaleta menshi yashyizeho iminsi y’ikiruhuko yitiriwe King, ayo arimo Illinois, Massachusetts, Connecticut na New Jersey.
Tariki ya 19/02/1979 - nyuma y’imyaka 10 abanyamerika babarirwa muri za miliyoni bari bamaze batanga ibyifuzo byabo, abashingamategeko ba Washington bakoze igikorwa cyo kumva ubuhamya bugamije kuganira kuri icyo gitekerezo.

Aha Madamu Coretta Scott, umufasha wa King yatanze ubuhamya imbere y’akanama ka Sena gashinzwe kumva ubuhamya. Mu kwa 11 kw’1979 – itora ku kwemeza iki kiruhuko ryarakozwe mu nteko nshingamategeko – umutwe w’abadepite ariko abari bagishyigikiye batsindwa barushwa amajwi atanu.

Mu kwa Mbere kw’1981 – Umuhanzi Stevie Wonder yasohoye indirimbo “Happy Birthday,” (tugenekereje mu Kinyarwanda “Isabukuru Nziza”), iyo ndirimbo ihinduka nk’ikirango cyifashishwaga mu makoraniro y’abaharanira ko ikiruhuko cyemezwa.

Mu 1982 – Madamu Coretta Scott King, afatanyije na Stevie Wonder, bagejeje inyandiko y’ubusabe yasinywe n’abantu miliyoni 6 ku wari umukuru w’inteko nshingamategeko – umutwe w’abadepite Bwana Tip O’Neill.

Kuya 27/08/1983 – Abantu barenga ibihumbi 500 bitabiriye urugendo rwo kwizihiza isabukuru ya 20 muri Washington mu rwego rwo guha icyubahiro Bwana King n’imiryango iharanira uburenganzira. Abafashe ijambo, umwe ku wundi bahamagariye ko hagenwa umunsi w’ikiruhuko ku rwego rw’igihugu ukajya wizihizwa ku munsi King yavukiyeho.

Mu kwa Munani kw’1983 – Inteko nshingamategeko y’Amerika – umutwe w’abadepite watoye umushinga w’itegeko rishyiraho umunsi w’ikiruhuko witiriwe King ku bwiganze bw’amajwi 338 kuri 90. Tariki ya 19/10/1983 – Uyu mushinga w’itegeko waje kwemezwa na Sena, ku bwiganze bw’amajwi 78 kuri 22.

Tariki ya 3/11/1983 – Uwari Perezida w’Amerika Ronald Reagan yasinye uwo mushinga uba itegeko, rigena uwa Mbere wa gatatu w’ukwezi kwa Mbere nk’umunsi w’ikiruhuko witiriwe Martin Luther King Jr. uzajya wizihizwa hose mu gihugu. Tariki ya 20/01/1986 – Ibirori bya mbere byo kwizihiza umunsi w’ikiruhuko witiriwe King byarizihijwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG