Abasigajwe inyuma n’amateka barenga ijana bacururizaga indabo ku mihanda ya kaburimbo, bamaze amezi 2 bimuriwe mu gishanga cya Kinyinya. Abo baturage baravuga ko inzara ibamereye nabi kuko aho bimukiye nta muguzi ubasha kubageraho.
Umujyi wa Kigali utangaza ko wabimuye mu rwego rwo kurushaho kugira isuku n'umutekano mu mujyi.
Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Assumpta Kaboyi, yasuye abo basigajwe inyuma n’amateka aho bari mu gishanga cya Kinyinya, ategura inkuru mushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo.
Facebook Forum