Uko wahagera

Minisitiri w'Imali muri USA Azasura Ibihugu 3 by'Afrika


Minisitiri w'imali wa Leta zunze ubumwe z'Amerila, Janet Yellen,
Minisitiri w'imali wa Leta zunze ubumwe z'Amerila, Janet Yellen,

Minisitiri w'imali wa Leta zunze ubumwe z'Amerila, Janet Yellen, azasura ibihugu bitatu by'Afrika guhera mu cyumweru gitaha. Yellen azajya muri Sénégal, Zambiya n’Afrika y’Epfo kuva kuwa kabiri, tariki ya 17, kugera ku ya 28 z’uku kwezi. Azaba afunguye ingendo z’abayobozi b’Amerika zizakurikiraho muri Afrika muri uyu mwaka.

Perezida Joe Biden, Visi-Perezida Kamala Harris, intumwa yihariye ya guverinoma mu by’ubucuruzi, Katherine Tai, minisitiri w’ubucuruzi Gina Raimondo, na minisitiri wungirije w’imali, Wally Adeyemo (Umunyamerika ukomoka muri Nijeriya) bose bazasura umugabane w’Afrika mu 2023.

Leta zunze ubumwe z’Amerika irashaka gutsura umubano wayo n’Afrika cyane cyane kubera Ubushinwa bumaze kuyisiga kure muri uyu mugabane. Ubucuruzi bw’Ubushinwa n’Afrika buruta inshuro enye ubwa Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Afrika. Ubushinwa kandi bumaze kuba ubwa mbere mu bihugu biha inguzanyo Afrika.

Janet Yellen azagera muri Afrika mu gihe minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa, Qin Gang, azaba ashoje urwe mu bihugu bitanu: Etiyopiya, Gabon, Angola, Benin na Misiri (guhera ku itariki ya 9 kugera ku ya 16 z’uku kwezi). Bibaye umwaka wa 33 wikurikiranyije buri minisitiri w’ububanyi n’amahanga mushya w’Ubushinwa akorera muri Afrika uruzinduko rwe rwa mbere mu mahanga.

Mu rugendo rwe, Yellen azaganira n’abayobozi b’ibihugu azasura n’abashoramali bikorera ku giti ku birebana n’imyenda, ishoramali mu bikorwaremezo, n’ikibazo cy’ibiribwa. (Reuters & AP)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG