Umufaransakazi Catherine Colonna, unafite mu nshingano ze ibirebana n’Umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi, na mugenzi w’Ubudage, Mme Annalena Baerbock, bageze i Addis Ababa uyu munsi. Bazahamara iminsi ibiri. Bakihagera bagiranye inama zitandukanye na minitiri w’intebe, Abiy Ahmed, na perezida wa Repubulika ya Etiyopiya, umutegarugoli Sahle-Work Zewde.
Bagomba kandi kuganira na minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’uw’ubutabera ba Etiyopiya, abayobozi b’Umuryango w’ubumwe bw’Afrika, n’abaharanira uburenganzira bwa muntu. Ariko ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa, dukesha iyi nkuru, ntigisobanura niba bazahura n’abayobozi b’intara ya Tigreya.
Mme Colonna yanditse kuri Twitter ko “uruzinduko rwabo rugamije “gukubita intabo mu bitugu urugendo rw’amahoro hagati ya guverinoma ya Etiyopiya n’inyeshyamba za Tigreya,” ruhera ku masezerano yo guhagarika imirano impande zombi zashyizeho umukono mu kwa 11 gushize. Naho Mme Baerbock, nawe akoresheje Twitter, avuga ko “bashaka gukomeza guha integer ubufatanye Umuryango w’ubumwe bw’Afrika n’Ubulayi.”
Usibye ibiganiro byo mu rwego rwa politiki, ba minisitiri Colonna na Baerbock bagomba gusura ibikorwa bya PAM (ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa) byo gusarangana mu bavanywe mu byabo n’intambara inkunga ya Ukraine y’uburo (blé) amatoni 50.000. Ubufaransa n’Ubudage batanze bombi hamwe amayero (euros) miliyoni 28 yo kuvana iyo nkunga muri Ukraine no kuyigeza muri Etiopiya na Somaliya. (AFP)
Facebook Forum