Uko wahagera

Muri Mali Abasirikare ba Leta 14 Biciwe mu Bitero by'Intagondwa


Abasirikali ba Mali mu irondo ryo guhiga intagondwa
Abasirikali ba Mali mu irondo ryo guhiga intagondwa

Umuvugizi w’ingabo za Mali, Col. Souleymane Dembele, mu itangazo yashyize ahagaragara, avuga ko abasilikare babo baguye mu bico bibiri bitandukanye ariko bisa neza kandi byabereye rimwe, hagati no hagati mu gihugu. Imodoka zabo zari zitwaye abasilikare zabanje gukandagira imitego y’ibisasu biraziturukina.

Hakurikiyeho imirwano hagati y’ingabo z’igihugu n’intagondwa zari zabateze ibyo bico. Abasilikare 14 ba leta bayiguyemo, abandi 12 bakomereka. Ku rundi ruhande, Colonel Dembele avuga ko bishe “abaterabwoba” barenga 30 muri iyo mirwano.

Mali ni kimwe mu bihugu by’akarere ka Sahel bihora mu ntambara n’imitwe ishamikiye kuri al-Qaida n’umutwe wa Leta ya Kislamu, intambara zimaze guhitana abaturage ibihumbi n’ibihumbi

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG