Uko wahagera

Uwahoze Ari Perezida wa Botswana Asaba Urukiko Kutamukurikirana


Ian Khama yahoze ayobora Botswana
Ian Khama yahoze ayobora Botswana

Uwahoze ari perezida wa Botswana, Ian Khama, yasabye urukiko rwo muri icyo gihugu mu buryo bwihutirwa ko rwakuraho icyemezo cyo kumuta muri yombi. Iki cyemezo cyafashwe n’umucamanza mu cyumweru gishize.

Hashize igihe hari impaka zishyamiranije Ian Khama wahoze ari perezida wa Botswana n’uwamusimbuye Mokgweetsi Masisi, ibyamuviriyemo gusezera mu ishyaka riharanira demokarasi muri Botswana muri 2019. Impapuro zo guta muri yombi Khama zatangiye gutangwa nyuma y’uko atitabye urukiko mu kwezi kwa kane ngo yisobanure ku byaha aregwa. Ian Khama aba muri Afurika y’Epfo ku mu kwezi kwa 11, muri 2021.

Mu byo ashinjwa, harimo gutunga imbunda mu buryo budakurikije amategeko, no kwakira ibintu by’ibyibano. Khama yasabye urukiko rwa Gaborone ko rwatesha agaciro ikirego gishobora kumujyana mu nkiko, akumvikanisha ko nta bimenyetso bifatika bimushinja byagaragaye mu mpapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe kuwa kane. Khama yumvikanisha ko izi mpapuro zo kumuta muri yombi zibangamiye uburenganzira bwe bwokwishyira akizana mu gihe nta cyaha yakoze.

Umwunganira mu mategeko yavuze ko agitegereje itariki y’iburanisha, mu gihe Khama we avuga ko atewe ubwoba n’ubuzima bwo muri Botswana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG