Uko wahagera

Mali Yarekuye Abasirikari 49 ba Cote d'Ivoire


Perezida Assimi Goita yabagiriye imbabazi
Perezida Assimi Goita yabagiriye imbabazi

Abasirikare 49 bo muri Cote d’Ivoire bafatiwe muri Mali, uyu munsi barekuwe ku mbabazi za Perezida Koloneli Assimi Goita. Aba basirikare bari barafatiwe muri Mali ku itariki ya 10 y’ukwezi kwa karindwi.

Aba basirikare bakomoka muri Cote d’Ivoire, bafatiwe muri Mali aho binjiye nk’abacanshuro. Bakekwaho gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu cya Mali, ibyatumye bafatwa barafungwa. Bose hamwe bari 49, muri bo 3 ari abagore. Aba bagore bo bafunguwe mu kwezi kwa cyenda, nyuma y’amezi abiri bafashwe.

Ejo kuwa gatanu, Koloneri Assimi Goita, wafashe ubutegetsi biciye muri kudeta, yatanze imbabazi ku bandi basirikare 46 bari basigaye. Itabwa muri yombi ry’aba basirikare ryateje umwuka mubi hagati ya Mali na Cote d’Ivoire, igihugu bakomokamo.

Ku itariki ya 30 y’ukwezi kwa 12, urukiko rwo muri Mali, rwari rwakatiye aba bagore uko ari batatu igihano cy’urupfu ariko rubakatira badahari. Abandi 46 b’abagabo bari bakatiwe buri wese gufungwa imyaka 20 muri gereza.

Ku bw’amahirwe ariko, ejo ku mugoroba, umuvugizi wa leta Koloneli Abdoulaye Maiga yatangaje ko bose bahawe imbabazi za Perezida Goita kandi bakuriweho burundu ibyaha bari bakurikiranyweho. Kuva mu kwezi kwa karindwi, Cote d’Ivoire ntiyahwemye gusaba ko aba basirikare barekurwa isobanura ko bari mu butumwa bw’amahoro bwa ONU aho bari mu bikorwa bya MINUSMA.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG