Uko wahagera

Ubufaransa Bushyigikiye Ambasaderi Wabwo muri Burkina Faso


Ambasaderi w'Ubufaransa muri Burkina Faso ni uwo ari i Bubamfu
Ambasaderi w'Ubufaransa muri Burkina Faso ni uwo ari i Bubamfu

Ubufaransa bukomeje gushyigikira ambasaderi wabwo muri Burkina Faso, n’ubwo guverinema y’iki gihugu yasabye ko asimburwa kubera umwuka mubi w’urwango rw’Ubufaransa wiyongera, wenyegezwa n’abacancuro b’Uburusiya, nk’uko byavuzwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Catherine Colonna kuri uyu wa kane.

Mu kwezi kwa 12 guverinema ya Burkina Faso yohereje ibaruwa isaba ambasaderi w’Ubufaransa kuva mu gihugu. Guverinema y’Ubufaransa ariko ivuga ko uburyo Burkina Faso yakoresheje “budasanzwe”.

Amakuru aturuka mu rwego rwa dipolomasi y’Ubufaransa, yavuze ko aho ibintu bihagaze ubu, Paris idafite umugambi wo gukura intumwa yayo muri Burkina kandi ko ikirimo gusuzuma intego y’ubusabe bw’iki gihugu. Umubano hagati y’Ubufaransa na Burkina, bwakolonije, wagiye urushaho kuba nabi nyuma ya za kudeta zakurikiranye.

Imyigaragambyo y’abadashyigikiye ingabo z’Ubufaransa yagiye iba mu gihugu, ku ruhande rumwe hashingirwa ku buryo Ubufaransa butakoze ibihagije mu guhangana n’inyeshyamba za kiyisilamu zakwirakwiriye muri iyi myaka ishize ziturutse muri Mali.

Abadipolomate b’Ubufaransa bavuze ko Burkina Faso yashakishije umubano n’abacancuro b’Uburusiya bari mw’itsinda Wagner. Perezida w’igihugu gituranyi cya Ghana, mu kwezi kwa 12 yareze Ouagadougou guha akazi abo bacanshuro.

Mu gusubiza, Wagner yashinje guverinema zo mu burengerazuba bw’isi, serivisi zazo z’ubutasi harimo na CIA n’ingabo z’amahoro za ONU ziri mu butumwa, gukora ibyaha Wagner ivuga ko yitiriwe muri Afurika. Ibyo birimo gusahura umutungo kamere binyuze mu bucukuzi butemewe n’amategeko bw’amabuye no gukoresha za kudeta. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG