Ku itariki ya 3 y’ukwezi kwa mbere 1959, Alaska yabaye leta ya 49 muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Inkomoko yabyo ni iyihe? Kuva mu 1741, Alaska yari nka koloni y’Uburusiya. Kuva mu 1853 kugera mu 1856, Uburusiya n’Ubwongereza barwaniye muri Crimeya (intara yari iya Ukraine muri iki gihe yigaruriwe n’Uburusiya kuva mu 2014).
Uburusiya bwaratsinzwe icyo gihe, noneho bugira impungenge ko Ubwongereza bushobora no gutera Alaska, baturutse muri Canada bituranye. Canada yari koloni y’Ubwongereza. Aho kugirango rero Alaska igwe mu maboko y’Abongereza, Uburusiya bwahisemo kuyigurisha na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Bwari bukeneye n’imali kubera imyenda intambara ya Crimeya yari yabusigiye.
Uburusiya bwabibwiye Amerika bwa mbere mu 1859. Amerika yabyakiriye neza. Ariko nayo yari ifite ibibazo bikomeye byaje guturikamo intambara y’isubiranamo ry’abenegihugu, Civil War, yabaye kuva mu 1861 kugera mu 1865. Nyuma y’intambara, uwari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, William Henry Seward, yihutiye gusubukura imishyikirano.
Ku itariki ya 30 y’ukwezi kwa gatatu 1867, we na Edouard de Stoeckl, ambasaderi w’ingoma y’Uburusiya i Washington, icyo wari ku rwego rwa minisitiri, basinye amasezerano yo kugura Alaska ku madolari miliyoni 7.2. Ugereranyije ni nk’amadolari miliyoni 145 y’iki gihe. Sena, ifite mu nshingano zayo kwemeza amasezerano mpuzamahanga kugirango ashobore kujya mu ngiro, yayahaye umugisha, iminsi icumi nyuma yaho, ku itariki ya 9 y’ukwa kane kwakurikiyeho. Naho Perezida Andrew Johnson yayashyizeho umukono ku itariki ya 28 y’ukwa gatanu 1867, aba abaye itegeko.
Alaska yabaye iya Leta zunze ubumwe z’Amerika ku itariki ya 18 y’ukwa cumi, 1867, ibihugu byombi bimaze guhanahana amasezerano ya burundu yemejwe n’inzego zabyo zose zibishinzwe (ratification).
Alaska yamaze hafi imyaka ijana ari nk’umutungo wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, ni ukuvuga itaremerwa nka leta mu zindi. Umushinga w’itegeko wo kuyigira leta wemejwe n’abadepite bwa mbere ku italiki ya 28 y’ukwa gatanu 1958. Sena yawutoye ku itariki ya 30 y’ukwa gatandatu 1958. Naho umukuru w’igihugu, David Dwight Eisenhower, yarisinye ku itariki ya 7 y’ukwa karidnwi 1958. Maze ku itariki ya 3 y’ukwa mbere 1959, ashyira umukono ku iteka rishyira itegeko mu ngiro, Alaska iba ibaye leta ya 49. Muri uwo mwaka, ku itariki ya 21 y’ukwa munani, Hawai nayo yabaye leta ya 50.
Kugura Alasaka, Leta zunze ubumwe z’Amerika yabyungukiyemo cyane. Icya mbere, Alaska ni yo nini muri leta zigize igihugu n’ubuso bwa kilometerokare 1,517,733. Kandi yayiguze make. Icya kabiri, Alaska ifite ubukungu cyane: ku buhinzi, uburobyi, peteroli nyinshi, amabuye y’agaciro menshi atandukanye, nka zahabu, ubukerarugendo. Alaska kandi yafunguriye amarembo Amerika ku majyaruguru y’inyanja ya Pasifika, no mu majyaruguru ku gasongero k’isi.
Bamwe mu bategetsi b’Uburusiya bakunze kwerekana ko byabaye ikosa kugurisha Alaska. Ariko abahanga bavuga ko ntacyo Uburusiya bwakora kugirango buyisubirane.
Facebook Forum