Uko wahagera

Amashuri Arafunze Kubera Icyorezo cya Kolera muri Malawi


Blantyre ni umwe mu mijyi icyorezo kiganjemo
Blantyre ni umwe mu mijyi icyorezo kiganjemo

Amashuri yagombaga gutangira ejo kuwa kabiri nyuma y’ikiruhuko cy’ubunani. Ariko guverinoma yafashe icyemezo cyo kuyafunga kugera igihe izatangariza indi tariki yo gutangira, by’umwihariko mu mijyi ibiri minini, Lilongwe (umurwa mukuru wa politiki) na Blantyre (umurwa mukuru w’ubukungu).

Kolera yatangiye mu kwezi kwa gatatu k’umwaka ushize muri Malawi. Kugeza ubu imaze guhitana abantu bagera kuri 600. Naho abayanduye bararenga 18,000. Kandi iriyongera cyane muri iyi minsi, nk’uko minisitiri w’ubuzima, umutegarugori Khumbize Chiponda, abisobanura mu itangazo yashyize ahagaragara.

Si Malawi yonyine irimo kolera. OMS (ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima) ivuga ko byibura ibihugu 30 ku isi bifite iyo ndwara kuva mu mwaka urangiye w’2022. None leta y’Uburundi nayo yatangaje ko kolera iri mu gihugu. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG