Uko wahagera

Abantu 60 Bamaze Guhitanwa n’Ibihe Bibi by’Ubukonje n’Ububura muri Amerika


Rumwe mu rubura ku ruhande rwa Niagara
Rumwe mu rubura ku ruhande rwa Niagara

Abantu ibihumbi barimo gukuraho urubura rwafashe rwa metero 1 na santimetero 200 rwaguye kuri Noheli n’ubwo abakurikira ibihe ku rwego rw’igihugu bavuga ko hongera kugwa urundi uyu munsi.

Uburengerazuba bwa Leta ya New York ni bwo bwamaze iminsi bwibasiwe n’ubukonje bukabije kurusha ibindi bice bya Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Abashinzwe iteganya bihe baravuga ko bidatinze ubushyuhe buza kuzamuka.

Bitarenze kuwa kane, ubushyuhe buzaba bugeze muri muri dogere 8 ku gipimo cya Celisius. Kuwa gatandatu buzagera kuri dogere 12 kuri icyo gipimo. Baravuga ariko ko uyu munsi hakomeza gukonja n’ubushyuhe bwa 2 kuri gipimo cya Celius. Naho ubukonje bukagera munsi ya 6 kuri icyo gipimo.

Mu mpande zose z’Amerika, abantu byibura 60 bamaze guhitanwa n’impanuka zijyanye n’ibihe bibi muri iyi minsi, nk’uko televisiyo NBC yabitangaje.
Umujyi wa Buffalo, muri Leta ya New York, uwa kabiri mu bunini muri iyo leta, wari watabwe n’amasimbi yo kuwa gatanu.

Nk’uko ikinyamakuru New York Times kibivuga, kuri uyu wa kabiri, abantu barenga 30 bari bamaze gutakaza ubuzima mu burengerazuba bwa New York mu bice bya Erie na Niagara. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG