Uko wahagera

USA: Raporo y'Abadepite Yanzuye ko Trump Yateje Igitero kuri Capitol


Akanama k'inteko ishinga amategeko-umutwe w'abadepite
Akanama k'inteko ishinga amategeko-umutwe w'abadepite

Akanama k’inteko nshingamategeko y’Amerika – umutwe w’abadepite - kashyiriweho gukora amaperereza ku gitero cyagabwe ku ngoro y’inteko nshingamategeko – Capitol n’abashyigikiye Donald Trump wari perezida kanzuye ko uyu ari we wateje izo mvururu

Raporo Itunga Agatoki Donald Trump

Raporo y’ako kanama ivuga ko Bwana Trump yateje izo mvururu zo ku itariki ya 6 y’ukwa Mbere umwaka ushize agamije kuburizamo ibyavuye mu matora ya 2020.

Iyo raporo ndende y’amapaji asaga 800 ni umusaruro w’iperereza ryamaze amezi hadi 18. Ikubiyemo ibihamya byakusanyijwe mu batangabuhamya babarirwa mu bihumbi babajijwe, inyandiko zifashishijwe ndetse n’ubuhamya bwagiye bwoherezwa ku ikoranabuhanga.

Ku bw’ako kanama, ibyo bihamya byaganishije ku mwanzuro udaca ku ruhande ko “impamvu nyamukuru yateye igitero cy’iya 6 y’ukwa mbere ari umugabo umwe, uwahoze ari Perezida Donald Trump, abandi bose bamukurikiye. Ko nta gikorwa na kimwe mu byabaye kuri iyo tariki cyajyaga kuba iyo bitaba we.”

Bwana Trump ubwe yakunze kwamagana ako kanama n’imirimo yako, agakomeza gushimangira, nta gihamya, ko yariganyijwe amatora ya 2020.

Uretse ubucukumbuzi ku gitero ubwacyo, raporo inavuga ku gitutu bwana Trump yashyize ku bategetsi ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abashingamategeko ndetse na Mike Pence wari visi perezida abasaba guhindura sisitemu cyangwa kwica amategeko.

Itangazwa ry’iyi raporo ryabaye kuwa kane w’iki cyumweru rije rikurikira iterana rya nyuma ry’abagize akanama ryari ryabaye kuwa mbere w’iki cyumweru dusoza. Muri iryo terana, abagize akanama bashinje uwahoze ari perezida gukora ibyaha byinshi ndetse dosiye ye bayohereza muri Minisiteri y’ubutabera ngo akurikiranwe.

Mu byaha bamurega harimo kwigomeka, gutambambira igikorwa cya leta, umugambi wo kuriganya Leta zunze ubumwe z’Amerika, no kugambirira nkana kuvuga no gukwiza impuha.

Dosiye ubwayo ntifite uburemere bw’itegeko, ariko ibimenyetso byinshi byakusanyijwe n’aka kanama bizuzuzanya n’ibikusanywa na Minisiteri y’Ubutabera mu maperereza nayo yikoreye ubwayo, kandi bishobora kugira uruhare mu cyemezo cya nyuma cy’uko uyu wahoze ari perezida yaburanishwa.

Imyanzuro Nyamukuru ya Raporo

Mu myanzuro nyamukuru y’iyi raporo, Bwana Trump wahoze ari perezida, yagerageje uburyo bwinshi ngo aburizemo ibyavuye mu matora ya 2020, ariko bwose ntacyo bwatanze.

Ibyo yabinyujije mu gitutu yashyiraga ku bategetsi ba za leta n’ab’inzego z’ibanze ngo bamagane cyangwa bange ibyavuye mu matora bigaragaza intsinzi ya Biden, kabone n’aho ibirego bye ku byavuye mu matora byabaga byamaze kwangwa n’urukiko ko nta shingiro bifite.

Iyi raporo ivuga ko nyuma y’aho ubwo buryo bwangiye, Bwana Trump yakiriye bwangu igitekerezo yahawe n’umunyamategeko John Eastman, cyavugaga ko Mike Pence wari visi perezida yari afite ububasha bwo kwanga amajwi ya zimwe muri leta ubwo inteko nshingamategeko yateranaga ku ya 6 y’ukwa Mbere.

Ubwo buryo bwari bugamije gutinza igihe, ku buryo byashoboka kwemeza abagize inteko nshingamategeko ku rwego rwa za leta kugira icyo bakora bakaburizamo ibyavuye mu matora muri leta zabo, mbere y’uko inteko nshingamategeko yo ku rwego rw’igihugu yemeza intsinzi ya Biden.

Icyakora, Bwana Pence yanze kwemera uwo mugambi, kandi ibihamya by’aka kanama bigaragaza ko n’ubwo yari yabitanzemo igitekerezo, umunyamategeko Eastman nawe yari abizi ko binyuranyije n’amategeko.

Iyi raporo inagaragaza ko Bwana Trump yagerageje gutanga ruswa muri Minisiteri y’Ubutabera. Nyuma y’amatora, uwari minisitiri w’ubutabera, William Barr, yabwiye Trump ko amaperereza yose iyi minisiteri yakoze ku birego bye ku migendekere y’amatora yananiwe kugaragaza ko hari igihamya cy’uburiganya ku buryo ibyavuye mu matora byaburizwamo. Bwana Barr yabonye Trump akomeje kuvuga ko yariganyijwe, yahisemo gutangaza ubwegure bwe mu kwa Cumi n’abiri kwa 2020.

Raporo y’aka kanama ikagaragaza ko, mu byumweru byakurikiyeho, Trump yagerageje uburyo bwinshi ngo yumvishe abategetsi bakuru muri iyi minisiteri, ko basohora amatangazo agaragaza ugushidikanya ku byavuye mu matora.

Muri minisiteri y’ubutabera, Trump yaje kuhabona ubimufashamo, umunyamategeko Jeffrey Clark, wakoze inyandiko mu izina rya minisiteri. Iyo yari igenewe abashinzwe amatora muri leta ya Georgia, ikaba yaritiriraga minisiteri y’ubutabera, mu kinyoma, ko “ifite impungenge zikomeye” ku buriganya bushobora kuba bwaragize ingaruka ku byavuye mu matora muri iyo leta ndetse no mu zindi leta. Iyo nyandiko itaratanzwe, yanasabaga abadepite b’iyo leta gushaka uko baburizamo ibyavuye mu matora muri iyo leta.

Raporo y’aka kanama ivuga ko Bwana Trump yashatse kugena Jeffrey Clark nka minisitiri w’ubutabera w’agateganyo. Ibyo ariko abakozi bakuru ba minisiteri barabyanze, bamubwira ko nabigenza uko, bose begura ku mirimo yabo.

Umwanzuro ukomeye muri iyi raporo, ni uko n’ubwo Trump yakoraga ibyo byose, yari abizi ko yatsinzwe kandi mu matora yabaye mu mucyo. Ibyo ngo yagiye abibwirwa mu buryo budaca ku ruhande n’abajyanama be bakuru.

Iyi ngingo ni ingenzi, kubera ko kwerekana ko uyu wari perezida yakoraga ibintu mu buryo atizeye, ubwo yavugaga ko amatora yibwe, agashaka gukoresha abategetsi ba za leta ngo bakore ku buryo ibyavuye mu matora biza biri ku ruhande rwe, ari ikintu cy’ingenzi mu birego by’uburiganya.

Abarepubulikani Bakoze Raporo Ibangikanye

Abarepubulikani batanu bari bagenwe mbere ngo bage mu bagize aka kanama gakora amaperereza ku byabaye ku itariki ya 6 y’ukwa Mbere ariko bakabyanga, kuwa gatatu w’iki cyumweru, nabo basohoye raporo isa n’ihanganye n’iyi.

Raporo yabo yibanda ku kunanirwa kw’inzego zishinzwe umutekano, ikavuga ko byagaragaye ko igipolisi gishinzwe kurinda Capitol, ndetse na Polisi y’umujwi wa Washington batari biteguye guhosha imvururu.

Uruhare runini rw’ibyabaye iyo raporo irwegeka kuri Madame Nancy Pelosi – umukuru w’inteko, umutwe w’abadepite, ikavuga ko ari we wafashe icyemezo cyo kutongera umubare w’abashinzwe umutekano, hakiri kare.

Iyi raporo y’abarepubulikani, ntabwo igaragaza umuzi w’ikibazo cyateye imvururu, ari wo ibikorwa by’uwari Perezida Trump haba ku itariki ya 6 y’ukwa Mbere na mbere yaho.

Ntinavuga mu buryo bwagutse ku muhate we wo gushaka kuburizamo ibyavuye mu matora.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG