Uko wahagera

Amerika Yugarijwe n'Ubukonje Buvanzemo Imiyaga Bidasanzwe


Ku kibuga cy'indege cya New York, ingendo nyinshi zasubitswe
Ku kibuga cy'indege cya New York, ingendo nyinshi zasubitswe

Abantu babarirwa muri za miriyoni mirongo hano muri Amerika bugarijwe n’ibihe by’ubukonje bidasanzwe. Hafi mu gihugu cyose, igipimo c’ubukonje cyamunutse cyane, biturutse ku masimbi n’imiyaga ifite ingufu nyinshi. Ibi byose byatumye abantu babura amashanyarazi mu bice byinshi, mu gihe ku bibuga by’indege ingendo z’indege zagiye zasubitswe.

Abahanga mu byiteganyagihe bavuga ko hafi 60 kw’ijana by’abaturage b’Amerika bugarijwe n’ibyo bihe by’ubukonje bidasanzwe. Abantu barenga miriyoni 200 baburiwe ko bashobora kwitega ingorane ziturutse kuri ibyo bihe. Abayobozi muri leta zitandukanye baburiye abantu biteguraga kujya kumva Noheli mu miryango kuguma mu ngo zabo mu gihe nta kihutirwa cyatuma bafata imodoka ngo bajye mu muhanda. Hitezwe ko hashobora kuba impanuka nyinshi, kandi ko abantu benshi bashobora guhitanwa n'ubukonje.

Mu gihugu cyose, ingendo z’indege zigera ku 3.400 z’imbere mu gihugu, zinjira cyangwa ziva muri Amerika zasubitswe. Hari n’ibibuga by’indege, nk’icyo mu mujyi wa Seattle, cyafunze imwe mu mihanda y’indege. Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ingo n’ahantu hakorerwa ubucuruzi harenga ibihumbi 458.00 ntibifite umuriro w’amashanyarazi.

Imiyaga ifite ingufu nyinshi irumvikana kuva ku mupaka wa Canada kugera ku gihugu cya Mexique wambukiranije Leta zunze ubumwe z’Amerika yose. Ubwo kandi ni ko abimukira bari muri Mexique bashaka kwinjira muri Amerika ngo basabe ubuhungiro bategereje ku mupaka. (VOA News)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG