Uko wahagera

Urukiko Rwagize Umwere Uwahoze ari Umujyanama wa Perezida Tshisekedi


Vidiye Tshimanga wahoze ari umujyanama wa perezida Tshisekedi

Urukiko rwo ku murwa mukuru Kinshasa kuri uyu wa gatanu rwagize umwere Vidiye Tshimanga wahoze ari umujyanama wa perezida Tshisekedi ku byaha bya ruswa yari akurikiranyweho, nk’uko byatangajwe n’umwunganira mu mategeko. Inkuru tugezwaho na Eugenie Mukankusi.

Iki cyemezo cy’urukiko cyashyize ku musozo urubanza rwakuruye imvururu muri iki gihugu cyo muri Afurika yo hagati. Mu kwezi kwa Cyenda ni bwo Umuryango mpuzamahanga ukurikirana ruswa n’ibyaha bitegurwa n’abantu bakomeye, ndetse n’ikinyamakuru Le Temps cyo mu Busuwisi batangaje ubucukumbuzi bakoze kuri Tshimanga, icyo gihe wari umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi.

Amashusho yatangajwe n’ibyo bigo byombi yerekanaga Tshimanga aganira n’abantu babiri batamenyekanye, bavugaga ko bahagarariye isosiyete yo muri Hong-Kong ishaka gushora imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Muri ayo mashusho, Tshimanga abizezamo kuzarinda ishoramari ryabo muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo. Yumvikana ababwira ko “nibakorana, we azafata ijanisha rye kuri iryo shoramari.” Aha kandi anashimangiramo ubushuti bwa hafi afitanye Tshisekedi.

Ni amashusho yakuruye uburakari mu gihugu cye, urubanza rwe ku cyaha cya ruswa rutangizwa ku itariki ya 14 y’ukwezi kwa 11. Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 3.

Ariko Clement Ilunga umwunganira mu mategeko yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa – AFP ko yagizwe umwere kuri uyu wa gatanu. Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ibarizwa mu bihugu bikennye cyane ku isi, nubwo ikize ku mabuye y’agaciro y’ubwoko bunyuranye.

Ruswa yabaye icyorezo muri iki gihugu, aho urutonde ruheruka gukorwa n’umuryango mpuzamahanga Transparency International muw’2021 rugishyira ku mwanya w’169 mu bihugu 180.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG