Muri Israeli, Benjamin Netanyahu aratangaza ko yabashije kubaka guverinoma ye.
Iyi guverinoma nshya ya Israeli ivuye mu matora ya gatanu y’inteko ishinga amategeko mu gihe kitageze ku myaka ine. Yabaye ku itariki ya mbere y’ukwezi gushize kwa 11.
Ishyaka Likud rya Netanyahu ryaje imbere y’ayandi mu majwi, bituma umukuru w’igihugu amusaba kureba uburyo bwo gushyiraho guverinoma nshya. Ariko Likud ntiryari ryaratsindiye ubwiganze buhagije. Byabaye ngombwa ko Netanyahu agirana imishyikirano n’abo bashobora gutegekana.
Muri guverinoma nshya ye, Netanyahu yumvikanye kuyisangira n’amashyaka y’abahezanguni mu bya politiki n’amadini, bashaka by’umwihari kwigarurira igice kinini cya Palestina no kugabanya ubwisanzure bw’abaturage ba Palestina. Italiki izimikwaho ntiratangazwa.
Benjamin Netanyahu agarutse ku butegetsi mu gihe arimo aburana mu nkiko ibyaha bya ruswa. Yari amaze umwaka n’igice avuye ku butegetsi, asigara ari depite usanzwe. Ni we minisitiri w’intebe wa Israeli wa mbere wategetse igihe
kirekire cyane kurusha abandi. Yamaze imyaka 15 ari minisitiri w’intebe mbere ya manda nshya agiye gutangira.
Facebook Forum