Uko wahagera

Abacuruzi Mu Rwanda Bafungiwe Kubera Kudakoresha Imashini z'Inyemezabuguzi


Amaduka afungwa mu Rwanda
Amaduka afungwa mu Rwanda

Mu Rwanda, ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro, RRA, cyazindukiye mu bikorwa byo gufungira abacuruzi badatanga inyemezabuguzi z'izi nka EBM.

Miliyoni zigera kuri 300 nizo zimaze gucibwa abacuruzi badatanga EBM.

Ku ikubitiro, abacuruzi bagera ku 10 nibo bafungiwe amaduka yabo. N'igikorwa cyarimo abakozi b'icyo kigo na polisi.

Umucuruzi wabaga agiye gufungirwa yasabwaga kwinjiza ibicuruzwa bye, bagahita bashyiraho itangazo rivuga ngo "Aha hafunzwe n’ikigo cy’imisoro n’amahoro kubera kudakoresha uburyo bw’ikorabuhanga .”

Abacuruzi bafungiwe, bagaragaje akababaro kenshi ku buryo batifuzaga kuvugisha itangazamakuru.

Komiseri Jean Paulin Uwitonze, ushinzwe amahoro avuga ko abadashaka gukoresha EBM ari urwitwazo kuko Leta yamaze igihe yigisha iyi gahunda.

Si abacuruzi bonyine bagaragaje ko batarabona iyi machine cyangwa batazi no kuyikoresha, gusa n’abaguzi bagaragaje ko bataramenyera gusaba iyi fagitire.

Mu gihe kingana n’ukwezi iyi gahunda itangiye, ikigo cy'igihugu gishinzwe imisoro gitangaza ko kimaze kwinjiza asaga miliyoni 230, yaciye abacuruzi badakoresha EBM machine, kandi ko badateganya guhagarika.

Kivuga ko izakomeza kugenzura abacuruzi, baba abo muri Kigali cyangwa no mu zindi ntara kwikoreshwa ry’iyi mashini.

Gukoresha EBM machine bimaze imyaka 9 bitangijwe mu Rwanda, gusa ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro gitangaza ko kugeza ubu hakiri umubare munini w’abacuruzi batarayikoresha cyangwa abayikoresha nabi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG