Uko wahagera

Amabanki Yongeye Gufungura Imiryango Mu Ntara ya Tigreya


Intambara muri Tigreya imaze hafi imyaka ibiri
Intambara muri Tigreya imaze hafi imyaka ibiri

Zimwe muri za banki zongeye gufungura imiryango mu bice bimwe by’intara ya Tigreya byashegeshwe n’intambara mu majyaruguru ya Etiyopiya.

Izo banki zavuze ko zasubukuye serivisi mu bice bigenzurwa na guverinema mu ntara ya Tigreya mu majyaruguru ya Etiyopiya bwa mbere mu gihe kirenga umwaka..

Za Banki zafunze imiryango mu mpande zose za Tigreya kuva ingabo z’igihugu cya Etiyopiya zirukanywe muri iyo ntara mu kwezi kwa 6 muri 2021, n’ingabo zari ziyobowe n’ishyaka rya politiki ry’abanyatigreya TPLF.

Banki y’ubucuruzi ya Leta ya Etiyopiya, yanditse kuri Twitter mu mugoroba w’ejo kuwa mbere ko yongeye gufungura amashami yayo mu mujyi wa Shire no mijyi ya Alamat na Korum.

Lion International Bank na Wegagen Bank, nazo zasubukuye serivise mu bice bya Tigreya, nk’uko zabyivugiye uyu munsi kuwa kabiri. Nta banki n’imwe yavuze ko yongeye gufungura imiryango mu bice bigenzurwa na TPLF, yivugiye ko irimo gukura ingabo zayo ku rugamba, nk’uko biteganywa n’amasezerano y’agahenge.

Ayo masezerano yavugaga ko za serivize zose zibanze zongera gutangwa mu ntara ya Tigreya kandi serivise z’umuriro w’amashanyarazi zasubijweho mu karere k’umurwa mukuru Mekele, mu ntangiriro z’uku kwezi ku ncuro ya mbere mu gihe kirenga umwaka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG