Uko wahagera

Bamporiki Arasaba Gusubikirwa Ibihano


Edouard Bamporiki
Edouard Bamporiki

Mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere urukiko rukuru rwumvise ubujurire bwa Bwana Edouard Bamporiki wahoze ari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco.

Bamporiki uregwa ibyaha bya ruswa yari yarakatiwe gufungwa imyaka ine. Yakomeje gutakambira umucamanza asaba gusubikirwa ibihano. Ubushinjacyaha ariko ntibukozwa uko gutakamba kwe. Buravuga ko urukiko rwa mbere rwamuhanishije igihano gito ku byaha biremereye.

Bamporiki yagaragaye mu cyumba cy’urukiko rukuru yunganiwe n’abanyamategeko babiri ari bo Jean Baptiste Habyarimana na Evode Kayitana.

Bamporiki wongeye kurangwa n’amagambo abumbatiye ugutakambira umucamanza amusaba guca inkoni izamba akamugabanyiriza cyangwa akamusubikira ibihano, yumvikanye avuga ko kuva yatabwa muri yombi na n’ubu yagize igihunga kidashira. Yakunze kugaragara yitangiriye itama imbere y’umucamanza ubwo yabaga yumva ibisobanuro by’ubushinjacyaha ku byaha aregwa.

Mu gihe uruhande rwa Bamporiki rwari ruzi ko ari rwo rwajuriye rwonyine byaje kugaragara ko n’ubushinjacyaha bwajuririye ibihano urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhanishije. Mu mpera z’ukwezi kwa Cyenda uyu mwaka, urukiko rwamuhamije icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi mu nzira z’uburiganya no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Rwamuhanishije gufungwa imyaka ine muri gereza no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 z’amafaranga. Ubushinjacyaha buvuga ko urukiko rutahuje ibikorwa bigize icyaha n’amategeko ku cyaha cyo gusaba no kwakira ruswa. Bwabwiye urukiko rukuru ko hari ibikorwa umucamanza wa mbere atasuzumye kuri iki cyaha. Ubushinjacyaha kandi bukavuga ko urukiko rwamuhanishije igihano gito nta cyo rushingiyeho.

Bumurega ko yatangaga amabwiriza kuri Meya wungirije w’umujyi wa Kigali Merard Mpabwanamaguru kugira ngo uruganda rwa Norbert Gatera rukora amayoga barufungure. Uyu ngo yari yamwemereye kuzamuha miliyoni 10 z’amafaranga.

Ubushinjacyaha bukavuga ko urukiko rwa mbere rutasobanuye niba Bamporiki yaragize ubushake mu kwakira indonke. Buvuga kandi ko rutahaye agaciro ukwiyemerera kwa Bamporiki ko yakiriye miliyoni eshanu z’amafaranga ya Gatera.

Abanyamategeko bamwunganira bavuga ko ibivugwa n’ubushinjacyaha nta shingiro bifite kuko bitashoboka na rimwe ko yategeka visi meya ushinzwe iby’imyubakire gufungurira Gatera.Basobanura ko n’ ibikorwa by’uruganda rwa Gatera bitabarizwa muri minisiteri Bamporiki yari ashinzwe ngo abe yabyuririraho aha amabwiriza Visi meya.

Abanyamategeko bamwunganira bakavuga ko urukiko nta kosa rwakoze mu gutanga inyito nyayo aho kuba “kwakira indonke” rukabyita “kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.” Bongeraho ko uruganda rwa Gatera rwafunguwe Bamporiki afunganywe na Visi meya, byumvikana ko icyo yakiriye kitari kigamije gufunguza uruganda.

Bamporiki avuga ko amafaranga miliyoni ebyiri yari yashyize mu modoka ya Mpabwanamaguru atari ayo kumuha nka ruswa ahubwo yari aya Bamporiki nk’ishimwe Gatera yari yamugeneye ku buvugizi yari yamukoreye. Ayandi basanganye umuk0zi wa Hotel Grand Legacy Bamporiki avuga ko bagombaga kujya bayanywamo amayoga uko icyaka kibafashe.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuba Bamporiki yemeza ko yari afitanye ubucuti bw’akadasohoka na Gatera ari urwitwazo. Buvuga ko bahisemo guhurira muri hoteli kandi mu cyumba cyihariye agamije kumwaka ruswa nk’uko yari asanzwe abimukorera mu mugambi wo kumutoteza

Bamporiki kandi yemera ko Gatera yigeze kumuha miliyoni 10 amushimira kuko yavuganiye umugore we agafungurwa ku byaha byo gutanga ruswa. Ubushinjacyaha bukibaza uburyo inshuti y’umuntu yamuha ako kayabo. Abamwunganira bo bakavuga ko nta nenge ubushinjacyaha bugaragaza mu rubanza rwafunguje umugore wa Gatera.

Bavuga ko icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite yagombaga kukibaho umwere kuko ntawe yabukoreshejeho mu gufunguza umugore wa Gatera. Bavuga ko yafunguwe byemewe n’amategeko.

Mu kutamusubikira ibihano, umucamanza yavuze ko Bamporiki ari umuntu ujijutse bihagije azi kirazira n’indangagaciro , wagombye kubera intangarugero abandi. Bityo ko kumusubikira nta somo byatanga cyane ku rubyiruko yari ashinzwe.

Abamwunganira bo bavuga ko yagaragaje ukwicuza gukomeye. Bamusabira ko ibihano yahawe byagabanyuka kandi urukiko rurkuru rukamusubikira ibyo bihano. Bavuze ko umugore we arembye kandi bimusaba kuvurirwa mu mahanga. Bityo ko kumusubikira ibihano byaba ari ukumurengera.

Abunganira Bamporiki bavuze ko imbabazi zitangwa mu nyungu za rubanda. Bavuga ko u Rwanda ruri mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge kandi ko uregwa yayigizemo uruhare rukomeye nk’umuntu ukiri muto yakomeza kugira urwo ruhare.

Asubiranye ijambo, Bamporiki yabwiye umucamanza ati “ntabwo ndi umwere mpagaze hano nshaka gukomeza gutakamba no gusaba imbabazi umukuru w’igihugu n’abanyarwanda muri rusange kuko nakiriye ibyo ntagombaga kwakira. Aya mahirwe mbonye yo kuba mbari imbere sinshaka kuyakinisha, imbabazi zishobora kumbera igishoro cyatuma ngira umumaro. Mungirire impuhwe ngire umumaro”

Ku rwego rwa mbere ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa imyaka 20 no gutanga ihazabu ya miliyoni 200 z’amafaranga. Yaje guhanishwa gufungwa imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60. Uyu winjiye Kigali ahagana mu mwaka w’2000 nk’uko abitangamo ubuhamya , mu minsi yashize yari yatangaje ko yujuje miliyari y’amafaranga nyamara yarinjiranye mu murwa mukuru ibiceri bitatu b’ijana mu mafaranga y’u Rwanda. Icyemezo kizamenyekana tariki ya 16 y'ukwezi kwa mbere umwaka utaha.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG