Uko wahagera

Trump Arasabirwa Gukurikiranwa Mu Nkiko


Donald Trump, waayoboye Leta zunze ubumwe z'Amerika
Donald Trump, waayoboye Leta zunze ubumwe z'Amerika

Muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, komisiyo yihariye y'abadepite ikora anketi ku gitero cyo ku ngoro y'inteko ishinga amategeko, Capitol, irateganya gusaba minisitiri w'ubutabera, ari we mushinjacyaha mukuru, gukurikirana uwahoze ari perezida Donald Trump mu nkiko mpanabyaha.

Iyi Komisiyo igizwe n’abadepite icyenda, barindwi b’Abademokarate na babiri b’Abarepubulikani, imaze umwaka n’igice ikora. Uyu munsi iraterana bwa nyuma maze ikore itora kuri raporo yayo, izashyira ku karubanda ejobundi kuwa gatatu w’iki cyumweru.

Ibitangazamakuru byinshi byemeza ko muri iyi raporo Komisiyo iteganya gusaba ko Trump abazwa n’amategeko mpanabyaha iby’igitero cy’abayoboke be cyo ku itariki ya 6 y’ukwa mbere 2021.

Ivuga ko ari we wari ukiri inyuma, bityo ko yaba yarahonyoye amategeko agenga ihererekanyabutegetsi mu mahoro n’ituze. Usibye Trump, Komisiyo iteganya gusabira gukurikiranwa na bamwe mu bari abajyanama be.

Gusa rero, ibyo Komisiyo ishobora gusaba minisitiri w’ubutabera si itegeko kuri we. Ni we wenyine ufite ububasha n’uburenganzira bwo kubiha agaciro, no kujyana ikirego mu nkiko cyangwa kutakijyanayo. Ariko abahanga mu bya politiki bemeza ko iyi anketi y’abadepite ari akataraboneka mu mateka ya vuba ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Komisiyo izaseswa ku mugaragaro ku itariki ya 3 y’ukwezi gutaha, inteko ishinga amategeko nshya itangiye imilimo yayo. Igitero cyo kuri Capitol cyahitanye abantu batanu, gikomeretsa n’abapolisi barenga 140

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG