Uko wahagera

Abagera kuri 50 Bahitanywe n'Imyuzure i Kinshasa


Abahitanywe n'imyuzure

Polisi ya Repuburika ya demokarasi ya Kongo yatangaje ko abantu batari munsi ya 50 bapfuye mu murwa mukuru nyuma y’imvura nyinshi yateje imyuzure ikanatengura ubutaka.

Amashusho yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga, ibiro ntaramakuru Reuters bitabashije guhita bimenya umwimerere wayo, yerekanaga ibice by’umujyi byose byuzuye amazi n’ibyondo kandi imihanda yacitsemo ibyobo.

Videwo imwe yasaga n’iyerekana umuhanda w’imodoka zihuta waciwemo kabiri n’icyobo kinini, cyamize imodoka nyinshi mu ntara ya Mont-Ngafula. Abantu bambaye amakote y’imvura bari mu nkengero z’umuhanda bareba ibyabaye.

Umukuru wa Polisi y’umujyi wa Kinshasa, Sylvano Kasongo, yagize ati: “Tumaze kubara abantu bagera muri 50 bapfuye kandi si wo mubare wa nyuma”.

Minisitiri w’intebe na guverineri w’intara barimo gusura uturere twabayemo imyuzure kandi abategetsi baho, bitezweho kubonana n’abahagarariye minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’izindi nzego za Leta, kugirango bashake igisubizo cyihuse, nk’uko byavuzwe n’uhagarariye ibiro bya guverineri.

Kinshasa yigeze guturwa n’abarobyi ku nkengero z’uruzi rwa Kongo, yaragutse ihindukamo umwe mu mijyi minini y’Afurika, utuwe n’abaturage bagera muri miliyoni 15.

Muri 2019 na bwo abantu batari munsi ya 39 barapfuye, ubwo imvura yatezaga imyuzure, amazu n’imihanda bigasenyuka. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG