Igisirikare cya Uganda kiravuga ko ingabo z’igihugu zishe abantu 11 bo mu mutwe wa ADF, ubwo bageragezaga kwinjira muri Uganda baturutse muri Repuburika ya demokarasi ya Kongo. Iki gisirikare kivuga ko n’abandi barwanyi 8 ba ADF bafatanywe intwaro zabo.
Ingazo za Uganda ziravuga ko abantu 30 bo mu mutwe wa ADF binjiye muri Uganda mw’ijoro ry’ejo kuwa mbere, banyuze mu mujyi wa Ntoroko mu burengerazuba bw’igihugu, ku ruzi rwa Semliki.
Koloneli Deo Akiiki, umuvugizi w’ingabo za Uganda, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bakomeje gucunga ADF uko yageragezaga kongera kwinjira muri Uganda. Avuga ko abarwanyi benshi ba ADF bakihishahisha kandi ko urugamba rwo kubatoratora umwe umwe rugikomeje, kuzageza barangije itsinda ryose ryambutse umupaka rijya mu karere ka Semliki.
Mu kwezi kwa 11 umwaka ushize wa 2021, igisirikare cya Uganda cyavuze ko cyohereje abasirikare mu burasirazuba bwa Repuburika ya demokarasi ya Kongo, gufatanya n’ingabo za Kongo kurwanya ADF.
Koloneli Akiiki, yemeza ko icyatumye ADF yinjira mu gihugu ejo kuwa mbere, byari ukugaragaza ko umutwe ntaho wari wajya kandi bakigaba ibitero ku basiviri. Yagize ati: “Ntitujya muri Kongo gusa kubarwanya, ahubwo tunarinda n’imipaka yacu. Kandi ni muri ubwo buryo twababonye. Bakekaka ko twaba tudafite ingabo zihagije ku mipaka. Ibyo byari ukwibeshya kandi bazabyicuza”.
Umutwe wa ADF wagabye igitero cyawo cya mbere kuri guverinema ya Uganda mu 1995, kandi wamaze imyaka ukorera mu turere two ku mipaka ya Uganda n’uburasirazuba bwa Kongo. Kuva ushinzwe, uwo mutwe wishe abasiviri barenga ibihumbi 700 kandi warwanye n’ingabo z’amahoro za ONU, MONUSCO. (VOA News)
Facebook Forum