Uko wahagera

Inzego z'Abikorera ku Isonga ry'Izamunzwe na Ruswa mu Rwanda


Marie Immaculee Ingabire, uyobora umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda
Marie Immaculee Ingabire, uyobora umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda

Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane urakebura leta y’u Rwanda ko yagombye gufata ingamba zikarishye mu nzego zose mu mugambi wo guhangana n’ikibazo cya ruswa.

Ni nyuma y’icyegeranyo uwo muryango washyize hanze kigaragaza ko ruswa yamunze inzego zitandukanye zirangajwe imbere n’urwego rw’abikorera.

Ufatiye ku bikubiye mu cyegeranyo cy’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bigaragara ko nyuma y’imyaka icumi ishize, inzego zamunzwe na ruswa mu Rwanda zidahinduka.

Uyu muryango ushyira ku isonga urwego rw’abikorera ruri ku kigero cya 10 ku ijana. Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda igwa mu ntege urwego rw’abikorera mu nzego zamunzwe na kabituga ukwaha.

Transparency International Rwanda ishyira uru rwego ku kigero cy’8 ku ijana.

Izindi nzego zivugwamo ruswa ku kigero cyo hejuru hari ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu n’amashanyarazi REG, ikigo gishinzwe isuku n’isukura WASAC, inzego z’ibanze ndetse n’urwego rw’ubushinjacyaha.

Madamu Marie Immaculle Ingabire yasabye leta y'u Rwanda gufata ingamba zikarishye kandi zireba buri rwego.

Ni ubushakashatsi bwakorewe ku baturage bakabakaba 2,500 baherereye mu ntara zose z’u Rwanda n’umujyi wa Kigali.

Umuryango transparency International Rwanda ukavuga ko mu myaka ine ishize abagenda bagaragaza ko ruswa ihari mu Rwanda biyongera kuko bavuye kuri 13 bagera kuri 22 ku ijana.

Imibare yo mu cyegeranyo cy’uyu muryango igaragaza ko mu 2020 hatanzwe ruswa ingana na miliyoni 19 z’amafaranga, mu mwaka wakurikiye hatangwa miliyoni 14 mu gihe muri uyu mwaka hatanzwe miliyoni 38 z’amafaranga ya ruswa.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:52 0:00

Leta y’u Rwanda na yo ntihakana ko hari inzego nyinshi zamunzwe na ruswa bamwe bita inyoroshyo abandi bakayihindurira amazina bayita “imikoranire myiza. Kuri Madamu Madelene Nirere ukuriye urwego rw’umuvunyi mu Rwanda akavuga ko ari ngombwa gukaza ingamba zo kurwanya ruswa.

Mu baturage Transparency International Rwanda yakoreyeho ubushakashatsi bavuga ko batswe ruswa kugira ngo babone serivisi bakeneye, abagera kuri 47 ku ijana ntibinjiza amafaranga 35,000 ku kwezi kandi uwatanze make ntari munsi ya 90,000. Ikavuga ko isanga ingufu za leta mu kurwanya ruswa zitiyongera ku muvuduko wo hejuru.

Ivuga ko abacuruzi bagera kuri 38 ku ijana bemeje ko bakora babanje gutanga ruswa.

Mu nzego zishimirwa ko zabashije kurwanya ruswa harimo urwego rw’uburezi ndetse n’urwego rw’ubucamanza n’ubwo igaragaza ko abacamanza batabura gutoberwa n’abashinjacyaha.

Transparency International Rwanda ikavuga ko abagera kuri 97 ku ijana bagaragaza ko uwatswe ruswa agatsimbarara bitamubuza kubona serivise.

Intumbero y’ubutegetsi bw’u Rwanda ni ukuzagera mu mwaka wa 2024 ruri ku kigero cya 96 ku ijana mu guhangana na ruswa.

Kugeza ubu u Rwanda rufata umwanya wa 49 ku isi n’amanota 53 ku ijana mu guhangana na ruswa, rukaza ku mwanya wa gatanu ku mugabane wa Afurika mu gihe ruri ku isonga mu karere k’ibiyaga bigari mu guhangana na bituga ukwaha.

Igikomeza kugaragara nk’imbogamizi ni ugutanga amakuru kuri ruswa kuko bamwe baba banga ingaruka byabagiraho nyuma yo kugaragaza abamunzwe na ka bituga ukwaha, nk’uko umuryango Transparency International Rwanda ubisobanura.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG