Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yiyamye ibihugu binyuranye birimo iby’ibihangange bikora icyo yasobanuye nko kugereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda.
Mu ijambo umukuru w’igihugu yagejeje ku bari bateraniye mu muhango wo kurahiza Ministri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin na Yvan Butera umunyamabanga wa leta muri iyi ministeri, Perezida Kagame yahariye igice kinini cyaryo ibibazo berebana n'u Rwanda na Kongo.
Yavuze ko hashize igihe kinini byorohera abantu gushinja u Rwanda mu buryo buremeye kuba nyirabayazana w’ibibazo bya Repubulika ya demokarasi ya Kongo. Yagize ati: “Iteka babishinja u Rwanda. Ntabwo ari FDLR, ntabwo ari Leta ya Kongo yagombye kuba ikemura ibibazo byayo ikita ku baturage bayo, ntabwo ari ONU, ntabwo ari ibihugu bikomeye nk’Amerika, Ubwongereza Ubufaransa n’abandi…. oya! ni u Rwanda”.
Perezida Kagame yavuze ko biterwa n’impamvu nyinshi: ko ugereranije n’u Rwanda, Kongo ifite byinshi byo guha abo barushinja, bityo bagera ku bibazo byayo bakabivuga bikandagira. Ndetse bakayifasha kuyikuraho ibibazo biyireba babishyira ku bandi. Ati iyo bigenze gutyo u Rwanda ni rwo bashaka guhindura insina ngufi. Ariko Perezida Kagame yavuze ko abo bibeshya.
Kurikira inkuru irambuye mu ijwi rya Assumpta Kaboyi, umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Kigali.
Facebook Forum