Uko wahagera

Amerika Yafashe Abantu 3 Ishinja Gushaka Inkunga y'Abarwanyi muri Kameruni


Intwaro zambuwe abarwanyi baharanira kwitandukanya n'igihugu cya Kameruni
Intwaro zambuwe abarwanyi baharanira kwitandukanya n'igihugu cya Kameruni

Deparitoma y’ubutabera y’Amerika ivuga ko abanyamerika batatu bafite inkomoko muri Kameruni, batawe muri yombi kandi bashinjwa gukusanyiriza amafaranga abarwanyi bitandukanyije muri icyo gihugu.

Kameruni ikoresha ahanini ururimi rw’Igifaransa. Bake bavuga Icyongereza bamaze igihe binubira ko bashyizwe ku ruhande.

Mu mirwano yo mu mwaka wa 2017, intara ebyiri zivuga Icyongereza zatangiye guhangana n’igisilikare zishaka gushyiraho Leta yitandukanyije bita Ambazonia. Ubwo bushyamirane bwahitanye abantu ibihumbi n’ibihumbi.

Abantu batatu bagejejwe mu butabera batuye muri za reta zitandukanye z’Amerika: Missouri, Minnesota na New York.

Barimo uwitwa Claude Chi w’imyaka 40 wo mu mujyi wa Lee's Summit muri Leta ya Missouri. Hari Francis Chenyi w’imyaka 49, wo mu mujyi wa St. Paul muri Leta ya Minnesota na Lah Nestor Langmi w’imyaka 46 wo mu mujyi wa Buffalo muri Leta ya New York. Deparitema y’ubutabera y’Amerika, yabishyize ahagaragara mw’itangazo ry’ejo kuwa mbere.

Itangazo rivuga ko basabye kandi bagakusanya ibikoresho, intwaro n’ibintu byo byifashishwa mu gukora ibisasu biturika, byo gukoresha mu bitero ku bantu bo muri guverinema ya Kameruni no ku bashinzwe umutekano.

Ikindi itangazo rigira riti: “Hejuru y’amadorari arenga 350,000 yakusanyijwe n’abaregwa, binyuze mu nkunga zatanzwe ku bushake, ikirego kinavuga ko Chi, Chenyi na Langmi, bafatanyije n’abandi mu mugambi wo gushimuta abasivili muri Kameruni hagasabwa ingurane”.

Rikomeza rivuga ko: “Rimwe na rimwe, abanyamerika bagiye bashimutwa kugirango haboneke ingurane zo kubohoza abo mu miryango y’abaregwa babaga bashimutiwe muri Kameruni aho baba”. Itangazo rinavuga ko izo ngurane zishyurwaga, zahitaga zohererezwa abarwanyi bitandukanyije, kugirango bazishyire mu bikorwa byabo.

Ababurana uko ari batatu, bahoze mu myanya yo hejuru mu muryango ushyigikiye umutwe uzwi nka Ambasonian Restoration Forces n’abandi barwanyi bitandukanyije mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Kameruni kandi babakusanyirije amafaranga kuva mu 2018, nk’uko iryo tangazo rikomeza ribivuga.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, dukesha iyi nkuru, ntibyabashije guhita bibona ingabo za Ambazonian Restoration cyangwa abahagarariye ababurana.

(Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG