Uko wahagera

FNL Irahakana Ibyavuzwe ko Yatakaje 40 Irwana n'Ingabo za Kongo n'Uburundi


Zimwe mu ngabo z'imitwe yitwaje ibirwanisho mu burasirazuba bwa Kongo.
Zimwe mu ngabo z'imitwe yitwaje ibirwanisho mu burasirazuba bwa Kongo.

Inyeshyamba za FNL zirwanya leta y’Uburundi zirahakana amakuru avuga ko zatakaje abasirikare 40 mu ntambara yazihuje n’igisirikare cy’u Burundi hamwe n’i cya Repubulika ya demokarasi ya Kongo (FARDC) imaze iminsi ibiri ibera muri Segiteri ya Itombwe, teritware ya Mwenga, intara ya Kivu y’Epfo.

Umuvugizi w’igisirikare cya Kongo gikorera muri aka karere, Lieutenant Marc Elongo aheruka gusohora itangazo rivuga ko ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo zifatanije n’iz'Uburundi zikorera muri Taskforce mu ntara ya Kivu y’Epfo zishe abarwanyi 40 ba FNL ndetse bakirukana ingabo zayo mu birindiro byabo biri Naombi ho muri teritware ya Mwenga segiteri ya Itombwe .

Kuri uyu wa mbere mu kiganiro yagiranye n’ijwi ry’Amerika, Jenerali Aloys Nzabampema uyobora inyeshyamba za FNL arahakana ayo makuru. Yemeza ko kuva tariki ya 25 kugeza tariki 26 z’ukwezi kwa cumi na kumwe bari mu ntambara n’igisirikare cy’Uburundi gifatanyije n’icya Kongo ahitwa Naombi ariko agahakana amakuru avuga ko yatakaje abasirikare 40.

Yavuze ko yatakaje abasirikare 3 ingabo ze zikica abasirikare 30 ba leta ya Kongo ifatanije n’Uburundi. Yavuze ko abo barimo abafite ipeti rya Majoro babiri. Yemeje kandi ko yafashe imbunda zabo 18.

Jenerali Aloys Nzabampema abajijwe niba yavanywe mu birindiro bye byari Naombi yavuze ko inyeshyamba nta birindiro zigira kuko zicara zizerera.

Nzabampema yemeza ko akiri mu birindiro bya Naombi ariko FARDC n’igisirikare cy’Uburundi bari Namaramara.

Muri iki kiganiro kandi yagiranye n’ijwi ry’Amerika uyu muyobozi w’inyeshyamba za FNL avuga ko tariki 20 na tariki ya 29/9/2022 ndetse na tariki 25 kugeza tariki ya 26/11/2022 yagiye asubiza inyuma ibitero bya FARDC n’ingabo z’Uburundi.

Nzabampema avuga ko yishe aba basirikare 30 mu gihe umuvugizi wa FARDC muri aka karere, Lieutenant Marc Elongo avuga ko nta musirikare bapfushije ko ahubwo bakomerekesheje abasirikare 2.

Bamwe bamwe mu bakurikirana ibibera muri iriya misozi ya Uvira na Mwenga bavuga ko bigoye kumenya umubare nyakuri w’ababa baguye ku rugamba kuko aho intambara zibera nta ma réseau ya telefone abayo usibye abaresha tulaya.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG