Uko wahagera

Ubushinwa: Urukiko Rwahanishije Kris Wu Imyaka 13 Rumuhamije Gufata ku Ngufu


Umuririmbyi w'icyamamare Kris Wu
Umuririmbyi w'icyamamare Kris Wu

Mu Bushinwa urukiko rwa Chaoyang, i Beijing rwakatiye imyaka 13 y’igifungo umuririmbyi w’icyammare Kris Wu, Umushinwa ufite ubwenegihugu bwa Kanada, rumaze kumuhamya ibyaha binyuranye birimo n’icyo gufata ku ngufu.

Urukiko rwemeje ko ahamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu ruvuga ko yakoze mu mwaka wa 2020 rwamukatiye imyaka 11 n’amezi atandatu naho ku cyo gukangurira no gukoraniriza abandi gukorana ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina nta kurobanura akatirwa umwaka umwe n’amezi 10.

Urukiko rwemeje ko mu mwaka wa 2018 we n’abandi basindishije abagore babiri bakabafata ku ngufu batagifite ubwenge bwo kwemera cyangwa guhakana.

Umudiplomate w’Umunyakanada witabriye urwo rubanza yavuze ko Wu yanaciwe igihano cy’Amayuan miliyoni 600 angana n’Amadolari y’Amerika miliyoni $83.7 kubera kudatanga imisoro no kugabanya imibare y’amafaranga yinjizaga mu bitaramo, yaririmbagamo, kwamamaza cyangwa ibindi yakoraga.

Yatawe muri yombi umwaka ushize hakorwa iperereza ku mukobwa w’umwangavu wari wamushinje kumikoresha imibonano mpuzabitsina yabanje kumusindisha. Icyo gihe Wu yarabihakanye. Nyuma uwo mukobwa yavuze ko hari abanda bakobwa barindwi bamubwiye ko Wu yabasheshyeshaga kubaha akazi n’andi mahirwe. Yavuze ko bamwe muri bo bari munsi y’imyaka 18.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG