Uko wahagera

Rwanda: Abatangabuhamya 'Ntibashinje Cyangwa ngo Bashinjure' 'Prince Kid'


Ishimwe Dieudonne bita Prince Kid mu rukiko
Ishimwe Dieudonne bita Prince Kid mu rukiko

Mu Rwanda, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumaze kumvira mu muhezo abatangabuhamya mu rubanza rwa Dieudonné Ishimwe bakunze kwita “Prince Kid”.

Umunyamategeko umwunganira Emelyn Nyembo yabwiye Ijwi ry’Amerika ko umucamanza yumvise abatangabuhamya batatu. Yahamije ko bose badashinja cyangwa ngo bashinjure.

Me Nyembo yirinze kuvuga umubare w’abashinja n’abashinjura mu rwego rwo gusigasira ibanga ry’akazi. Abo batangabuhamya ni abakobwa batatu bigeze kwitabira amarushanwa ya nyampinga w’u Rwanda.

Umucamanza yabumvaga bari mu cyumba cy’urukiko rw’ikirenga akoresheje ikoranabuhanga rya Skype. Umunyamategeko Nyembo yavuze ko banyuzwe n’imigendekere y’iburanisha rya none.

Ubushinjacyaha burega Ishimwe ibyaha byo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina. Ni ibyaha bukeka ko yaba yarabikoze mu gihe yari ashinzwe gutegura amarushanwa ya nyampinga w’u Rwanda.

Uregwa ibyaha byose arabihakana akavuga ko ari ibihimbano. Mu iburanisha ripfundikira uru rubanza ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 16 muri gereza no gutanga ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga.

Kuva Prince Kid yatabwa muri yombi ubutegetsi bw’u Rwanda bwabaye buhagaritse by’agateganyo amarushanwa ya nyampinga w’u Rwanda. Icyemezo kizafatwa ku itariki ebyiri z’ukwezi gutaha.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG