Uko wahagera

DRC: Abarenga 15 bo mu Gisagara ca Kamituga Bahitanywe n'Imvura


Bamwe mu babuze ababo
Bamwe mu babuze ababo

Abantu barenga 16 bishwe n’imvura mu mujyi wa Kamituga uri mu ntara ya Kivu y’epfo mu burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo. Amashirahamwe yigenga avuga ko kubaka mu Manegeka ari byo byatumye abantu bapfa ari benshi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri bamwe mu baturage ba Kamituga bazindutse mu marira y’aba bishwe n’imvura , bamwe muri bo bajya gushaka imibiri y’ababo mu mirima no mu mashimu y’izahabu, mu gihe abandi nabo bari kuri Maire ya Kamituga ahitizwaga iyo mirambo

Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Kamituga uri mu birometero birenga 100 n’umujyi wa Bukavu basobanura ko imvura yaraye irwa yasenye imisozi yica abaturage, isenya n’amazu menshi ndetse n’imihanda.

Serugo Gatonzi akorera imirimo y’ubucuruzi Kamituga yabwiye Ijwi ry’Amerika ko umubare nyawo w’abantu bishwe n’imvura utaramwnyekana kuko bakomeje gushaka abishwe nayo

Lwese Ababiri Dunga, umuturage utuye Kamituga avuga ko yabuze abavandimwe be babiri bari basanzwe batuye muri karitiye Mero Kizibuti. Yagize ati: " Njyewe ndi mukuru wanyakwigendera wapfuye izina rye ni Tombo Bashilwango n’umugore we Riziki Mariya bishwe n’impanuka yo gukundukirwa n’inzu, imvura yaraguye ibiti by’ikigazi birwa ku nzu yabo ibagirwira ho»

Muri aba bantu bapfuye kandi barimo mukuru wa Basubi Ombeni Trésor agaragaza ko kubaka mu misozi ari byo bituma iyi mpanuka iba. Yagize ati:" Biragoye ko twakwirinda izi mpanuko kuko umujyi wa Kamituga uri mu misozi bamwe bubaka hejuru abandi hasi. Kuva twavuka kera ibi byari bitaraba. Ni yo mpamvu bakwiriye kureba aho kubaka naho badakwiye kubaka »

Lukeka Adonis, Umuyobozi wa sosiyete sivile avuga ko abenshi muri abo bantu bishwe n’imvura ari abo muri karitiye ya Kalingi, Poudière, Kabukungu Kokela, Mero Kizibuti ndetse na Mero clinique .

Ubusanzwe umujyi wa Kamituga uri mu birometero birenga 100 n’u mujyi wa Bukavu wiganje mo abantu bacukura zahabu ,Abahinzi ndetse n’abacuruzi
Si ubwa mbere imvura yica abantu Kamituga no mu mwaka wa 2020 abantu 50 baguye mu myobo bacukuramo amabuye y'agaciro.

Umviriza ibindi mu nkuru ya Vedaste Ngabo, Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika muri Kongo

Ubuhamya bwa Bamwe mu Babuze Ababo Kubera Imvura muri DRC
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:26 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG