Uko wahagera

Indoneziya 50 Ukomeretsa Abandi Amagana


Isoko ryo muri Indonesia ryansenywe n'umutingito
Isoko ryo muri Indonesia ryansenywe n'umutingito

Uwo mutingito upima 5.6 wabaye mu ntara ya West Java uyu munsi kuwa mbere. Abatabazi barimo gushakisha aboba barusimbutse baba bafatiwe mu bisigazwa by’amazu.

Guverineri wa West Java, Ridwan Kamil yemeje ko abantu 56 bazize umutingito wari wibanze mu mujyi wa Cianjur mu bilometero bigera muri 75 uvuye mu majyepfo y’uburasirazuba bw’umurwa mukuru Jakarta, aho amwe mu mazu yajegeye kandi abantu bari mu biro bakaba bahungishijwe.

Ridwan yabwiye abanyamakuru ko amazu menshi yaguye, andi yasadutse. Yakomeje avuga ko hari abaturage bafitiwe mu bice byitaruye, bityo bakaba bumva umubare w’abakomeretse n’uw’abapfuye uzagenda wiyongera.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibiza cyavuze ko abantu 23 bashobora kuba bakiri munsi y’ibisigazwa by’amazu. Amazu arenga 1.700 yangiritse kandi abantu 3.900 bavuye mu byabo i Cianjur, nk’uko bivugwa n’umuvugizi w’ibyo biro, Abdul Muhari.

Umuriro w’amashanyarazi wacitse kandi byaburijemo ibikorwa by’itumanaho. Herman Suherman, umuyobozi wa guverinema i Cianjur wabivuze, yongeyeho ko abantu mu karere ka Cugenang batabashije kuhava, kubera ubutaka bwatengutse bugafunga umuhanda.

Abategetsi bari bakigerageza gusuzuma neza ngo bamenye ibyangijwe byose n’umutingito w’isi. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG