Uko wahagera

Uganda Mu Myiteguro Ya Nyuma Yo Kohereza Ingabo 1,000 Muri Kongo


Uganda isanzwe ifite ingabo muri Kongo zoherejwe guhashya umutwe wa ADF
Uganda isanzwe ifite ingabo muri Kongo zoherejwe guhashya umutwe wa ADF

Leta ya Uganda yatangaje ko iri mu myiteguro ya nyuma yo kohereza ingabo zayo muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo mu butumwa bw'umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba.

Umuvugizi w'ingabo za Uganda Jenerali Felix Kulaigye yambwiye Ijwi ry'Amerika ko bazohereza batayo imwe igizwe n'abasirikari 1,000.

Avuga ko ibikorwa byabo bizibanda ku kwambura ibirwanisho no guhashya imitwe yitwaje intwaro mu ntara ya Ituri. Yahakanye amakuru avuga ko ingabo za Uganda zizoherezwa mu mujyi wa Goma, uri hafi yahamaze iminsi habera intambara hagati y'ingabo za Kongo n'umutwe wa M23 mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Yabwiye Ijwi ry'Amerika ko buri gihugu kizohereza ingabo muri Kongo cyagihe gihabwa intara kizakoreramo. Yavuze ko Uganda yahawe intara ya Ituri, Uburundi buhabwa intara ya Kivu y'epfo, naho Kenya ihabwa intara ya Kivu ya ruguru.

Avuga ko izi ngabo zigomba kuba zageze muri Kongo mu mpera z'uku kwezi kwa 11.

Jenerali Kulaijye yongeyeho ko izi ngabo za Uganda zigiye koherezwa zifite ubutumwa butandukanye n'izimazeyo igihe zaragiye guhangana n'umutwe wa ADF.

Kurikira ikiganiro kirambuye Jenerali Kulaigye yahaye umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Ignatius Bahizi ukorera I Kampala muri Uganda.

please wait

No media source currently available

0:00 0:06:58 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG