Uko wahagera

Imvura Yaraye Igwa Muri Kigali Yahitanye Abantu Batatu


Ifoto ya kera y'imvura mu mujyi wa Kigali
Ifoto ya kera y'imvura mu mujyi wa Kigali

Imvura nyinshi yaraye igwa mu mujyi wa Kigali yahitanye abantu batatu nkuko byemeza na minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza mu Rwanda.

Abapfuye bari batuye mu turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.

Iyi mvura yaguye amasaha menshi mu ijoro abo yishe yabatwaye mu miyoboro itwara amazi.

Mu minsi ishize abahitanwaga n’imvura akenshi ubuyobozi bwavugaga ko byatewe no gutura mu manegeka ariko kuri iyi nshuro ho siko bimeze nkuko bisobanurwa n'abayobozi muri minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza.

Muri aba bishwe n’amazi y’imvura mu mujyi wa Kigali harimo uwitwa Twagirayezu Innocent wari mu murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge.

Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza yemera ko hari aho imiyoboro yakabaye iri ikaba itarahajya, hakaba n’aho yangiritse ikaba ikwiye gukosorwa.

Kuri ibi, iyo Minisiteri ivuga ko ku bufatanye n’izindi nzego za leta, hari kongerwa imiyoboro y’amazi no gukosora iyangiritse.

Yongeraho ko hari aho ibyo byombi bikenewe ariko leta ntibashe guhita ibikorera icyarimwe bityo abaturage bakaba basabwa kwitwararika muri ibi bihe by’imvura.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG