Uko wahagera

Ingabo za Kenya Zageze ku Butaka bwa Kongo Guhasha M23


Bamwe mu basirikare ba Kenya bagiye muri Kongo
Bamwe mu basirikare ba Kenya bagiye muri Kongo

Imirwano hagati y’ingabo za kongo, FARDC, n’abarwanyi b’umutwe wa M23 uyirwanya yakomeje kuri uyu umunsi wa gatandatu mu duce dutandukanye twa teritware ya Rutshuru mu burasuzuba bwa republika iharanira demokarasi ya kongo.

Iyo mirwano yatangiye mu gitondo cya kare c’uno wa gatandatu yakaze cane mu duce twa Rumangabo, Gisigari ndetse na Kiwanja muri teritware ya Rutshuru. Bamwe mu baturiye utwo turere batari barahunze imirwano bagumye mu mazu yabo abandi berekeza muri Nyiragongo, akarere gahana umupaka na Rutshuru.

Ubuyoboyobozi bwa sosiyete sivile muri Rutshuru bwatangaje yuko intambara igenda ifata indi ntera kuko ubu umutwe wa M23 urimo guhatira abasore bari hagati y’imyaka 15 na 30 kwiyunga nabo mu kurwanya leta ya Kongo aho bivugwa ko uwanze gushira mu bikorwa iryo tegeko arimo kwicwa.

Hagati aho, mugihe imirwano irimo kuba ingabo za Kenya zirenga magana munani zasesekaye mu mujyi wa Goma ku wa gatandatu aho zije mu gufasha FARDC guhasha M23 ku butaka bwa Kongo.

Izi ngabo zakiriwe n’umuyobozi w’intara ya Kivu y’amajya ruguru Liyetena Generari Constant Ndima kongba aho yasabye abaturage kwishira hamwe birinda uwo ari we wese wabasha kubatandukanya kuko yongeyeho ko abaturage ari bo jisho rya leta muri ino minsi intambara ikomeje.

Tubibutse y’uko kuva imirwano yatangira hagati y’ingabo za kongo n’abarwanyi ba M23 abavuga ururimi rw’ikinyarwanda bakomeje kwibasirwa n’urugomo haba ku bakongomani bamwe na bamwe ndetse n’abashinwe umutekano babashinja gukorana na M23.

Mw’itangazo ryashizwe ahagaragara na ministeri y’itangazamakuru ryasomwe na Patrick Muyaya umuvugizi wa guvernoma ya kongo, ryagaragaje ko mu minsi iri imbere ururimi rw’ikinyarwanda rushobora kuzashyirwa muri zimwe zikoreshwa mu buyozi hose muri republika iharanira demokarasi ya kongo, n’ubwo bitavuzeho rumwe n’abamwe mu banya gihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG