Uko wahagera

FBI Yaba Yaramenye ko Rwanda Ruha Amerika Amakuru y'Ibinyoma


FBI ni ikigo cy'Amerika gishinzwe ubugenzacyaha
FBI ni ikigo cy'Amerika gishinzwe ubugenzacyaha

Leta y’u Rwanda iravugwaho gutanga amakuru y’ibinyoma ku nzego z’ubutasi z’Amerika no ku muryango mpuzamahanga uhuza inzego za polisi z’ibihugu-Interpol mu gukurikirana abatavuga rumwe n’ubutegetsi baba mu mahanga.

Ibyo bikubiye mu nyandiko yashyizwe ahagaragara n’umuryango mpuzamahanga w’abanyamakuru bakora inkuru z’ubucukumbuzi kuri ruswa no ku byaha bitegurwa n’amatsinda y’abantu bakomeye.

Umuryango mpuzamahanga OCCRP w’abanyamakuru bibanda ku nkuru zicukumbuye ku byaha bitegurwa ndetse na ruswa, uvuga ko ibikubiye mu nyandiko yawo bishingiye kuri raporo y’ibanga wabonye y’urwego rw’ubugenzacyaha rw’Amerika-FBI.

Iyo raporo yemeza ko ubutegetsi bw’u Rwanda bumaze imyaka myinshi bukorera ku butaka bw’Amerika ibikorwa nk’ibyo byo guha inzego zishinzwe iby’iperereza n’ubugenzacyaha amakuru y’ibinyoma bugamije guta muri yombi abatavuga rumwe nabwo.

Iyi raporo, nk’uko umuryango OCCRP ubitangaza, igaragaza ko kuva mu mwaka w’2015, leta y’Amerika yari ibizi ko abategetsi ba leta y’u Rwanda bagerageje kenshi kuyobya no gukorana n’inzego zishinzwe umutekano z’Amerika ngo babashe kwibasira abanenga Perezida Kagame.

Muri iyi raporo yanditswe mu gihe Perezida Kagame yiteguraga kwiyamamariza manda ya gatatu, urwego rw’ubugenzacyaha FBI rwaburiye abadipolomate bakuru muri Amerika ko u Rwanda – rukoresheje inzego zarwo z’ubutasi – rurimo gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma muri Amerika ku byerekeranye n’abanyarwanda basaba ubuhunzi muri Amerika hamwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Gutatira Ikizere

Raporo ya FBI iti: “mu mayeri yarwo {y'u Rwanda} harimo gutanga amakuru y’impuha cyangwa ayobya ku nzego zishinzwe umutekano ko abo bantu baba hari ibyaha bakurikirwanyweho, agakwirakwizwa na ba maneko barwo biyoberanya nk’abashaka gufasha leta y’Amerika. Ubundi rukagerageza gukoresha nabi itegeko ry’Amerika ryerekeranye n’abimukira ndetse na gahunda yo gushakisha abakekwaho ibyaha ya Interpol.”Ubu buryo kandi, umuryango OCCRP uvuga ko bwageragejwe no kuri Paul Rusesabagina, wakatiwe n’inkiko, ubu akaba afungiye mu Rwanda, nyamara uburyo yahageze bukaba butavugwaho rumwe.

Raporo ya FBI ivuga ko mu mwaka w’2011, ni ukuvuga imyaka 9 mbere y’uko ashimutwa, Leta y’u Rwanda yandikiye ibaruwa abategetsi b’Amerika ibasaba gukora amaperereza ku makuru y’uko Bwana Rusesabagina yaba atera inkunga abagaba ibitero ku Rwanda.

Iyi nyandiko ya OCCRP ikavuga ko icyo ari ikirego cyari cyarahinduwe akamenyero ku batavuga rumwe n’ubutegetsi. Uyu muryango uvuga ko hagati y’umwaka wa 2012 na 2014, urwego FBI rwaperereje ku bantu bafite aho bahuriye n’ishyaka RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ibyo bikaba byarabaye nyuma y’aho iryo shyaka naryo ubutegetsi bw’u Rwanda buritanzeho amakuru ko ririmo gutera inkunga imitwe y’iterabwoba muri ako karere k’Afurika y’ibiyaga bigari. Nyamara uru rwego nta gihamya cy’icyo cyaha rwabonye.

Nyamara muri raporo yayo, FBI yavuze ko amaperereza yayo “yagiye abangamirwa n’inzego z’ubutasi z’u Rwanda, binyuze kuri ba maneko bazo b’ibirumirahabiri bakorera muri Amerika batangaga amakuru y’ibinyoma ku bakozi barwo babaga bari mu iperereza.”

Umwe mu bagaragara ko bakiriye raporo ya FBI ni Linda Thomas-Greenfield, wari umunyamabanga wungirije mu biro bya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga bishinzwe ibibazo by’Afurika, ubu akaba ari ambasaderi w’Amerika muri LONI. Nyamara umuryango OCCRP wavuze ko ibiro bye bitifuje kugira icyo bitangaza kuri ibi, nubwo yari yohererejwe ibibazo kuri e-mail.

Bwana Todd Hulsey, impuguke mu kugenzura amakuru y’ubutasi wahoze akorera FBI yabwiye OCCRP ko “bigaragara ko buri izifite ubutegetsi bw’igitugu ku buryo abatavuga rumwe nabwo babuhunga buzajya bugerageza gukoresha uburyo bwose bw’ikoranabuhanga mu bikorwa bihiga abo batavuga rumwe nabwo.” Aha akaba yatanze ingero z’ibihugu nk’Uburusiya, Ubushinwa na Cuba. Iyi mpuguke yongeyeho iti: “Ariko ntibisanzwe ko igihugu cy’igifatanyabikorwa, gikorera ibikorwa nk’ibyo byo gukwiza impuha ku butaka bw’Amerika kigamije kwibasira abatavuga rumwe nacyo.”

Amerika Ishobora Gusuzuma Inkunga Yahaga u Rwanda

Leta y’Amerika ni umwe mu baterankunga bakomeye b’ubutegetsi bw’u Rwanda. Iyi nyandiko y’umuryango OCCRP ivuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021, leta y’Amerika yahaye u Rwanda inkunga ingana miliyoni 147 z’amadolari.

Iyo yaporo ya FBI kandi ivuga ko inzego z’ubutasi z’u Rwanda, zaba zaranagerageje gukoresha umuhuza mu gukwirakwiza amakuru asebanya ku banyamuryango ba RNC, hagamijwe ko birukanwa ku butaka bw’Amerika. Uwo muhuza yo yiyemereye ko yakoranye nazo ku manza zigera kuri 40. Uwo muntu ngo yanatanze amakuru y’ibinyoma ko abayobozi ba RNC barimo gucura umugambi wo kwica Perezida Kagame mu rugendo yari kugirira muri Amerika muw’2011.

Umuryango OCCRP ukavuga ko urwego FBI na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika banze kugira icyo bavuga kuri ibi. Yewe, n’umuvugizi wa leta y’u Rwanda akaba atasubije ku bibazo yohererejwe n’uyu muryango.

Dushingiye kuri iyi raporo kandi, reta y’u Rwanda yanakoresheje nabi umuryango Interpol –uhuza za polisi z’ibihugu, ufite icyicaro mu gihugu cy’Ubufaransa, mu gukurikirana abatavuga rumwe nayo baba mu mahanga. Ugarukwaho mu nyandiko ya OCCRP, ni Leopold MUNYAKAZI wahoze umwarimu wa kaminuza, n’umuyobozi mu rugaga rw’abakozi mu Rwanda, CESTRAR. Uyu OCCRP ivuga ko yatawe muri yombi muri Amerika aho yigishaga ndetse aza koherezwa mu Rwanda muw’2016.

Leta y’u Rwanda ngo yasabye Interpol kumushyiriraho inyandiko zimushakisha muw’2006 na 2008, nyuma y’aho yumvikanye anenga ubutegetsi bw’u Rwanda. Raporo ya FBI ivuga ko abadipolomate b’u Rwanda baba muri Amerika ndetse n’abatasi barwo bakurikiranye ibikorwa bya Munyakazi kuva muw’2011 kugeza muw’2013.

Umuryango OCCRP uvuga ko ibirego leta y’u Rwanda yaregaga Munyakazi byagiye bihindagurika, kuva ku kuba umunyamuryango wa RNC kugeza ku kuvuga ko ashakishwa kubera ibyaha bifitanye isano na Jenoside.

Inyandiko y’umuryango OCCRP ivuga ko inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika zaje guperereza kuri Munyakazi birangira zimwohereje mu Rwanda, kubera ibirego byo guhonyanga uburenganzira bwa muntu, nubwo raporo ya FBI yavuze ko amaperereza yayo yinjiriwe n’umumaneko wa leta y’u Rwanda, ikanashyira ugushidikanya ku byo aregwa.

Umuryango OCCRP uvuga ko n’abategetsi bakuru bibasirwa. Ugatanga urugero rwa Eugene-Richard Gasana wahoze ari ambasaderi w’u Rwanda muri LONI kugeza ubwo atemeranyije n’icyemezo cyo guhindura itegeko nshinga muw’2015. Umunyamategeko wa Bwana Gasana yabwiye umuryango OCCRP ko umukiriya we yari abizi ko adashobora gusubira mu gihugu cye cy’amavuko maze ahitamo gutura muri New York.

Hadaciye igihe ngo yahise atangira gushinjwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda gushyigikira imitwe y’inyeshyamba. Umunyamategeko we yabwiye urukiko rw’I New York ko Amerika yakoze amaperereza kuri ibyo birego igasanga bidafite ishingiro. Ni mu gihe inyandiko ya Interpol yo yerekanaga ko urwo rwego rwa polisi mpuzamahanga rwasanze ibyo birego bishingiye ku nyungu za politiki.

Nyuma, hahise hakurikiraho ikirego cy’uko Eugene-Richard Gasana yaba yarigeze gusambanya ku ngufu umukobwa wakoreraga imenyerezamwuga mu biro bye mu myaka yabanje. Ibyo nabyo inzego z’umutekano muri New York ngo zarabikurikiranye zisanga nta shingiro bifite.

Muw’2020, Interpol yongeye gutanga impuruza yo guta muri yombi Gasana ubwo leta y’u Rwanda yari igaruye icyo kirego. Nyamara inyandiko y’imbere muri Interpol umuryango OCCRP wabonye ivuga ko “ibyo leta y’u Rwanda ikurikiranyeho Ambasaderi Gasana byiganjemo ibishingiye ku nyungu za politiki.”

Ijwi ry'Amerika ntiryahise ribona umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda ngo agire ibisobanuro atanga ku byatangajwe muri iyi raporo. Turacyamushakisha.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG