Uko wahagera

DRC: Bamwe mu Banyagihugu Baruhijwe n'Ikibazo c'Umutekano


Bamwe mu banyagihugu bari bakoze imyiyerekano ejo ku wa mbere
Bamwe mu banyagihugu bari bakoze imyiyerekano ejo ku wa mbere

Kuri uyu wa kabiri tariki ya mbere ugushyingo akazi kakozwe nkuko bisanzwe mu bice binini by’umugi wa Goma, mu ntara ya Kivu ya ruguru, mu burasirazuba bwa Congo. Ni nyuma y’imyigaragambyo yahabaye ejo kuwa mbere yari mu buryo bwo gushigikira ingabo za leta FARDC ziri mu rugamba muri teritware ya Rutshuru zirwana n’inyeshamba za M23. kwari kandi no kwamagana iyi mirwano, ariko kugeza n’ubu abaturage bakomeje kugira impungenge kubera imirwano iri mu duce tw’iyo teritware turi hafi y’umugi .

Amashyirahamwe aturuka hirya no hino mu gihugu ejo yasabye abanyagihugu gusaba ubwitange mu gufasha ingabo z’igihugu zihanganye n’abarwanyi b’umutwe wa M23. Ayo mashyirahamwe arimo Lucha RDC, amka Congo, Filimbi, Generation positive yafashe umwanya kandi asaba ko ituze ryagaruka mu gihugu.

Muhemedi Mutombo ni umwe mu banyamuryango ba sosiyete sivile y’igihugu. Akomoka mu ntara ya Maniema, mu burasirazuba bwa Kongo. Yabwiye Ijwi ry’Amerika ko abanyekongo bose bamaze kuruha n’iki kibazo ky’umutekano muke kimaze imyaka irenga makumyabiri. Yongeyeho ko ibi bikorwa ari intangiriro gusa kuko bamaze gufata iyindi migambi ikomeye kugira ngo leta ibashe kurangiza iki kibazo byihutirwa mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ayandi mashyirahamwe yigenga twavuganye na yo yatangaje ko ashigikiye iyi myanzuro yafashwe n’uru rubyiruko na sosiyete sivile. Yahamagaye abanyekongo kuvuga rumwe muri iki kibazo kinini cy’umutekano muke n’ubucengezi mu gihugu kyose ku byumwihaliko muri teritware ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya ruguru.
Emmanuel Gashamba Habyarimana ni perezida wa « communaute » y’abahutu mu burasirazuba bw’igihugu.

Gusa, bitewe n’impungenge ababyeyi benshi bafite kuva inyeshamba za M23 zifata Rutshuru cantre, Kiwanja no mu duce dukomeye twa grupema rugari turi mu birometero hafi mirongo ine kuva mu mugi wa Goma, amashuri menshi y’ibanze ntabgo yakoze kuko abanyeshuri badahawe uburenganzira bwo kujayo .

Ubu buri muntu wose ari gukoresha uko ashoboye kwose yinjire mu nzu saa kumi n’ebyiri zo mu mugoroba kubera umubare munini wiyongeye w’abasirikare mu mugi, n’imikwabu ya buri munsi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG