Uko wahagera

Imyuzure Yahitanye Abantu 47 muri Filipine


Abaturage ba Filipine bagerageza guhunga imyuzure

Imyuzure n’ubutaka bwatenguwe n’imvura nyinshi byasize bihitanye abantu batari munsi ya 47 mu ntara y’amajyepfo mu birwa bya Filipine. Abaturage bagera muri 60, baburiwe irengero, hari ubwoba ko baba bari munsi y’intengu, ibibuye, n’ibindi bintu byose byatwawe n’amazi, nk’uko abategetsi babivuze uyu munsi kuwa gatandatu.

Abantu batari munsi ya 42 batwawe n’imyizure bararohama, mu ntara ya Maguindanao kuva mw’ijoro ryo kuwa kane kugera mu gitondo cyo kuwa gatanu, nk’uko byatangajwe na Naguib Sinarimbo, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’akarere kagizwe n’intara eshanu k’abayisilam, kahoze kayobowe n’inyeshyamba zitandukanyije.

Ibiro bya Leta bishinzwe ibiza, byavuze ko abandi bantu batanu bapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu mu ntara y’uburasirazuba Camarines Sur bazize serwakira yiswe Nalgae. Ariko ingaruka zayo kugeza ubu, zari intengu zatabye amazu yarimo abantu bagera muri 60 mu mudugudu wa Kusiong mu mujyi wa Datu Odin Sinuat w’intara ya Maguindanao, nk’uko umuyobozi, Sinarimbo yabibwiye ibiro ntaramakuru by’abanyamerika the Associated Press kuri terefone. (AP)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG