Uko wahagera

Sunak Abaye Ministiri w'Intebe wa Mbere w'Ubwongereza Utari Umuzungu


Rishi Sunak
Rishi Sunak

Umunyapolitike Rishi Sunak yabaye ministiri w’intebe wa gatatu utegetse Ubwongereza mu gihe cy’umwaka umwe gusa. Asimbuye kuri uwo mwanya Liz Truss wawumazeho iminsi 49 gusa.

Ageza ijambo ku gihugu hanze y’ibiro bye mu mujyi wa Londres, Sunak ubaye ministiri w’intebe wa mbere utari umuzungu, yavuze ko ku isonga ry’ibyihutirwa agiye gukora, harimo kugerageza kuzahura ubukungu bw’igihugu bwarushijeho gusubira inyuma. Yagize ati “Kuri ubu igihugu cyugarijwe n’ibibazo bikomeye by’ubukungu .” Ni ibibazo avuga ko agiye guhagurukira kimwe no kunga ubumwe bw’igihugu.

Avuga ko kunga ubumwe bw'Abongereza bikwiye kuva mu magambo bikajya mu bikorwa. Sunak w’imyaka 42 yabaye ministiri w’imari ku butegetsi bwa Boris Johnson. Yasezeranije igihugu ko Ubwongereza buzakomeza gufasha igihugu cya Ukraine kiri mu ntambara n’Uburusiya.

Sunak afite inkomoko mu gihugu cy’Ubuhinde, ariko yavukiye mu Bwongereza. Umwe mu babyeyi be yavukiye muri Kenya undi avukira muri Tanzaniya.

Rishi Sunak agiye ku butegetsi mu gihe abaturage b’Ubwongereza bakomeje gusaba ko haba amatora rusange. Ari mu badashyigikiye ihamagazwa ry’amatora manda y’ishyaka rye ku buyobozi itararangira. Igomba kurangira mu 2025.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG