Uko wahagera

Amazu y'Uwahoze Ari Ministiri Muri Nijeriya Yafatiriwe


Diezani Alison-Madueke
Diezani Alison-Madueke

Urukiko muri Nijeriya rwategetse ko imitungo y’uwahoze ari minisitiri ushinzwe peterori n’ibiyikomokaho ifatirwa. Diezani Alison-Madueke akurikiranyweho ruswa no gusesagura umutungo wa Leta.

Alison-Madueke yabaye ministiri ku butegetsi bwa Perezida Goodluck Jonathan kuva mu 2010-2015. Yatangiye gukurikiranwaho ibyaha bya ruswa kuva avuye kuri uwo mwanya. Ni ibyaha we akomeje guhakana.

Icyemezo cyo gufatira imitungo ye cyafashwe n’urugereko rw’urukiko rushinzwe kuburanisha ibyaha by’ubucuruzi n’imari muri Nijeriya. Mu mitungo yafatiwe harimo inzu zifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amadolari ziri mu mujyi wa Abuja n’imodoka zitandukanye. Kugeza ubu ntawuzi irengero rya Alison-Madueke. Amakuru ye ya nyuma yamenyekanye yari mu Bwongereza.

Mu 2017 Leta zunze ubumwe z’Amerika yatanze ikirego gisaba kugaruza amafranga agera kuri miliyoni 144 z’amadolari uyu ministiri yigwijeho akoresheje ruswa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG