Uko wahagera

Uganda: Batatu Bagaragayeho Ebola mu Bitaro bya Mulago i Kampala


Mu bitaro bya Mulago mu mujyi wa Kampala
Mu bitaro bya Mulago mu mujyi wa Kampala

Muri Uganda, ministiri w'ubuzima yatangaje ko abantu batatu bari mu kato mu gice cy’ibitaro bikuru by’igihugu, bagaragayeho indwara ya Ebola.

Jane Ruth Aceng, yanditse kuri Twitter ati: “ejo… abantu batatu muri 60 bari mu kato mu mazu y’ i Mulago, byamenyekanye ko bafite Ebola”. Yakomeje agira ati: “Bazimurirwa Entebbe kuvurirwa yo, kubera ko Mulago igifite abantu 58 bagikurikiranirwa hafi bari mu kato”. Yavugaga ko abo barwayi bajyanwe ku bitaro bya kabiri biri mu bilometero 41 kure ya ho.

Ibitaro bya Mulago biri mu murwa mukuru wa Uganda Kampala. Abantu bemejweho Ebola ejo kuwa gatanu, baba baribo ba mbere bamenyekanyeho ubwandu bwa virusi ya Ebola mu mujyi, batangajwe umunsi umwe minisitiri w’itangazamakuru yavugiyeho ko icyorezo cya Ebola cyagenje amaguru make kandi byari byitezwe ko kiba cyarangiye mbere y’impera z’umwaka.

Itangazo rya guverinema ryo mw’ijoro ry’ejo, ryavagaga ko icyorezo cyanduwemo n’abantu 65 kandi cyishe 27. Byari bitarasobanuka niba, iyo mibare irimo abo batatu bashya b’i Kampala.

Guverinema ya Uganda yavuze ko mu cyumweru gishize, abandi bantu babiri bemejweho Ebola i Kampala, bari baturutse i Mubende aho iyo ndwara yabonetse bwa mbere, ari naho bakomoka. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG