Uko wahagera

EU Irimo Kwiga uko Yatera Inkunga Ingabo z'u Rwanda


Perezida Paul Kagame na Mugenzi we Philip Nyusi wa Mozambique
Perezida Paul Kagame na Mugenzi we Philip Nyusi wa Mozambique

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi urimo kwiga uburyo watera inkunga y’amikoro ingabo z’u Rwanda mu rugamba zihanganyemo n’umutwe w’iterabwoba ushamikiye ku mutwe wiyitirira leta ya Kiyisilamu-Islamic State mu majyaruguru ya Mozambike, akarere gakize ku mutungo kamere wa gaz.

Imyivumbagatanyo y’abarwanyi b’umutwe wiyitirira idini ya kiyislamu muri aka karere k’amajyaruguru ya Mozambike yatangiye mu mwaka w’2017 yahitanye abantu basaga ibihumbi 3 ndetse ikura mu byabo abakabakaba miliyoni. Iyi myivumbagatanyo yatumye kompanyi Total Energies SE y’Abafaransa ihagarika umushinga wayo wo gutunganyiriza gaz muri ako karere wari ufite agaciro ka miliyari 20 z’amadolari y’Amerika.

Mu gihe iyo mirimo yaba isubukuwe, byaha Uburayi ahandi hantu ho gukura gaz muri iki gihe Uburusiya burimo guhagarika kugurisha gaz yabwo kuri uyu mugabane. Madamu Nabila Massrali, umuvugizi w’uyu muryango ushinzwe politiki y’Ububanyi n’amahanga n’umutekano muri uyu muryango yemereye ikinyamakuru Bloomberg ko Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi “urimo kuganira ku buryo bwo gufasha ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambike.”

Icyakora yongeraho ati: “nta kindi nabivugaho kugeza igihe umwanzuro uzaba wamaze gufatwa.” Icyakora abategetsi bo muri uyu muryango batifuje gutangazwa amazina babwiye Bloomberg ko ibiganiro mu banyamuryango kuri ubu bufasha bigeze kure, kandi icyo gitekerezo gishyigikiwe cyane n’ibihugu by’Ubufaransa, Ubudage ndetse n’Ubutaliyani.

Abo bategetsi bombi bavuze ko impamvu y’aya masezerano ihura neza n’icyifuzo cy’uwo muryango cyo gufasha umugabane w’Afurika kwishakamo ibisubizo ku bibazo uhura nabyo, ari nako bitanga amahoro n’umutekano kandi bikawuha kugera ku bubiko bugari bwa gaz bwo ku nkombe za Mozambike.

Ku ruhande rwa leta y’u Rwanda, Madamu Yolande Makolo uyivugira yabwiye Bloomberg ko “hari ubukangurambaga buhuriweho n’u Rwanda na Mozambike hagamijwe gushaka ubufasha mu kigega cy’Ubumwe bw’Uburayi gifasha ibikorwa by’amahoro, mu rwego guharanira ko ibyagezweho mu rugamba rwo kurwanya intagondwa bikomeza.”

Kanda hasi wumve ibindi muri ino nkuru y'Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Rwanda, Themistocles Mutijima.

EU Irimo Kwiga uko Yatera Inkunga Ingabo z'u Rwanda
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:04 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG