Uko wahagera

Amerika Yahaye Tuniziya Ingoboka ya Miliyoni 60 z'Amadolari


Amasoko yo muri Tuniziya atagira ibihahwa
Amasoko yo muri Tuniziya atagira ibihahwa

Leta zunze ubumwe z’Amerika irimo kwohereza miliyoni 60 z’amadolari mu “bufasha bwihuse” yo kugoboka imiryango ikomeje guhura n’ingaruka z’ibibazo by’ubukungu bimaze igihe muri Tuniziya. Ibi bibazo byarushijeho gukomera kubera intambara ibera muri Ukraine.

Iyo nkunga ituruka mu kigo cy’Amerika cyita ku iterambere mpuzamahanga, USAID, izafasha ishami rya ONU ryita ku bana, UNICEF kugoboka abanyatuniziya batishoboye, harimo kubabonera amafaranga agenda ku bijyanye n’amashuri. Byavuzwe na deparitema ya Leta y’Amerika, uyu munsi kuwa kane.

Izo miliyoni 60 z’Amadolari ni imfashanyo ije yiyongera ku nkunga Amerika iha Tuniziya.

Igihugu cyugarijwe n’ibibazo bijyanye n’imali ya Leta n’ibura ry’ibintu byinshi bitandukaye, byatumye hahora imirongo miremire kuri sitasiyo za lisansi n’ahanyura ibitumizwa mu mahanga.

Iki gihugu kandi cyabonye idovise rigenda rishira mu bigega n’ibiciro byiyongera. Ubu Tuniziya irimo gushaka uko yapfundika amasezerano y’ingoboka n’ikigega mpuzamahanga cy’imali, FMI, n’ubwo bitarasobanuka niba iki gihugu gishobora kubahiriza amavugurura iki kigega cyifuza.

Abayobozi mu muryango mpuzamahanga, bagiye baburira ko abantu ibihumbi amagana mu bice by’Afurika n’ahandi bashonje cyangwa bashobora kwicwa n’inzara, kubera ibibazo by’ibiribwa birushaho gukara kw’isi, biturutse ku bushyamirane imbere mu bihugu, ibihe bimeze nabi cyane, kimwe n’ihungabana ryaturutse ku cyorezo cya COVID-19 hamwe n’intambara Uburusiya bwashoyemo Ukraine.

Hagati aho, abanyatuniziya ibihumbi bagiye bashakisha uburyo bakwinjira mu bihugu byo mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi, gushaka ubuhungiro.

Reuters.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG