Uko wahagera

Mu Rwanda Hateraniye Inama y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi


Perezida Paul Kagame w'u Rwanda atangiza inama ya 145 y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku isi.
Perezida Paul Kagame w'u Rwanda atangiza inama ya 145 y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku isi.

Kuva kuri uyu wa mbere kugeza kuwa gatandatu mu Rwanda hateraniye inama y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku isi.

Insanganyamatsiko y’iyi nama ni “uruhare rw’inteko zishinga amategeko mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore nk’uburyo bwo kwishakamo ibisubizo bigamije kubaka amahoro arambye."

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, atangiza iyi nama yasobanuye ko abagize inteko ishinga amategeko bakwiye kumva ko batagera ku nshingano zabo zo guhagararira abaturage, abagore batabigizemo uruhare.

Muri iyi nama hari kuganirwa ku buryo bwo gukumira no gushakira umuti amakimbirane n’intambara byugarije isi.

Kuri iyi ngingo ni ho umukuru w’ihuriro ry’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku isi, Duarte Pacheco yaboneyeho kuvuga ku ntambara iri hagati y’Uburusiya na Ukraine anenga Uburusiya anavuga ko bidakwiye ko habaho ikoreshwa ry’ibisasu bya kirimbuzi.

Ibihugu biri mu ntambara iri kuvugwa cyane ku isi ari byo Ukraine n’Uburusiya na byo bikaba bihagarariwe. Muri bo harimo Umunya Ukraine Zhan Beleniuk, ari nawe mwirabura wa mbere watowe mu nteko ishinga amategeko y’icyo gihugu. Umwe mu babyeyi be yari Umunyarwanda.

Zhan Beleniuk, Umudepite wa Ukraine ufite inkomoko mu Rwanda
Zhan Beleniuk, Umudepite wa Ukraine ufite inkomoko mu Rwanda

Umukuru w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umutwe w’abadepite, Donatilla Mukabalisa avuga ku bitera intambara nyinshi n’uko zakumirwa asanga abagize inteko ishinga amategeko bareba niba amategeko batora adakumira bamwe mu baturage bityo icyo kikaba isoko y’amakimbirane.

Iyi nama y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku isi yitabiriwe n’intumwa za rubanda zirenga 1,000 ziturutse ku migabane yose y’isi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG