Uko wahagera

Prezida Ndayishimiye Yagiranye Ibiganiro na Museveni ku Kibazo ca Kongo


Prezida w'Uburundi n'uwa Uganda
Prezida w'Uburundi n'uwa Uganda

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yatangaje ko ibikorwa bya gisirikare bihuriweho n’ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba bidashobora kunanirwa kugera ku ntego yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Kongo.

Museveni yabivuze ubwo yari amaze kubonana na Perezida w’Uburundi, Evariste Ndayishimiye, uyoboye uwo muryango muri iki gihe. Nk’uko byatangajwe na perezidansi ya Uganda, kuri uyu wa mbere, umubonano w’abo bategetsi wabereye ku ngoro y’umukuru w’igihugu cya Uganda mu mujyi wa Entebbe, aho Museveni yanahuriye n’abandi bayobozi bo mu karere bari bitabiriye isabukuru y’imyaka 60 y’Ubwigenge bwa Uganda ku cyumweru.

Amakuru dukesha itangazo ryasohowe n’ibiro by’umukuru w’igihugu cya Uganda rivuga ko perezida Ndayishimiye yasobanuriye Museveni ibyavuye mu nama yagiranye n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Antonio Guterres ku mugambi wo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko we n'uwo mukuru wa ONU baganiriye ku buryo bwo kugabanya umubare w'ingabo za MONUSCO muri Kongo. Museveni yabwiye mugenzi we ko igikorwa gihuriweho na Afurika y'iburasirazuba kidashobora kunanirwa gukemura ikibazo cy'umutekano muri Kongo, anamumenyesha ko kuva aho ingabo z’igihugu cya Uganda zitangiriye ibikorwa byo kurwanya umutwe wa ADF muri Ituri, abaturage ba Kongo ubu bashobora gusarura imyaka yabo nka Kakawa bakundaga guhinga ariko igasarurwa na ADF.

Perezida Museveni yagiranye ibiganiro kandi na Minisitiri w’intebe wungirije wa Kongo, Lihau Ebau Jean Pierre, wari uhagarariye perezida Felix Tshisekedi mu birori byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bwa Uganda. Nkuko byatangajwe n’ibiro bya perezida, uwo muyobozi wa Kongo yabwiye Museveni ko igihugu cye cyizeye Museveni kuba afite ubushobozi bwo guhagarika inyeshyamba no kugarura amahoro mu gihugu cye. Uyu yagaragarije Museveni ko Kongo yifuza ko abaturage b’ibihugu byombi bakoresha umutungo kamere wa Kongo, ariko ibyo ntibishobora kubaho nta mahoro.

Nyuma, mu nama yagiranye na perezida wa Somaliya, Hassan Sheikh Mohamud, Museveni yamwijeje ko Uganda izaha Somaliya ibikoresho byinshi bya gisirikare kugira ngo bikemure ikibazo cy’umutekano mu gihugu cye, anasaba mugenzi we kubaka ingabo z’igihugu zigizwe n’abenegihugu ba Somaliya kugira ngo barengere igihugu cyabo.

Ingabo za Uganda zimaze igihe muri Somaliya aho zagiye mu butumwa bwo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab. Perezida Museveni yari umaze iminsi yakira mu ngoro ye abayobozi batandukanye, buri wese ahura nawe mu bihe bitandukanye. Ibiganiro byabo bose ahanini byibanze ku mutekano mu karere ndetse cyane muri Kongo. Muri ibyo birori byo kwizihiza ubwigenge bwa Uganda, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’umunyamabanga wa leta muri ministeri y’ububanyi n’amahanaga Nshuti Manasse.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG