Uko wahagera

Amerika Yanenze Icyemezo cya OPEC+ Cyo Kugabanya Peteroli ku Isoko


Ifoto yerekana ibiciro bya lisansi byazamutse mu Budage kubera icyemezo cya Opec+ cyo kugabanya Peteroli ku isoko
Ifoto yerekana ibiciro bya lisansi byazamutse mu Budage kubera icyemezo cya Opec+ cyo kugabanya Peteroli ku isoko

Ministri w’Imali muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Janet Yellen, yanenze igikorwa cy’umuryango w'ibihugu bicuruza peteroli mu mahanga (OPEC+) cyo kugabanya peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Yavuze ko “kitarimo ubushishozi kandi ntacyo gifashije” ubukungu bw’isi, cyane cyane ku masoko y’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Financial Times cyandikirwa mu Bwongereza, Yellen yavuze ko 'bahangayikishijwe' n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, n’ibibazo bihanganye nabyo.

Yanenze kandi ibihugu bifatanyije n’Amerika ko bizuyaza kohereza imfashanyo y’amafaranga muri Ukraine, avuga ko bimwe muri ibyo bihugu byari byiyemeje kuyatanga ariko bikaba bigikomeje kuyapfumbatiza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG