Uko wahagera

Imigenderanire y'Amerika na Venezuela Yifashe Gute?


Amadarapo ya Venezuela na USA
Amadarapo ya Venezuela na USA

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Antony Blinken, yavuze ko icyahinduka icyo ari cyo cyose ku bihano Leta zunze ubumwe z’Amerika zafatiye Venezuela, cyaza gusa ari igisubizo ku ntambwe zubaka z’ingoma ya Nicolas Maduro, zigarura demokarasi mu gihugu.

Avugana n’abanyamakuru ku ruhande rw’inama y’umuryango wa Leta z’Amerika, i Lima muri Peru ejo kuwa kane, Blinken yagize ati: “Kuri Venezuela, nta cyahindutse ku ngamba za cu no ku mikorere yacu”. Yasubizaga ikibazo ku makuru avugwa ko Leta zunze ubumwe z’Amerika, ziteguye kureka isosiyeti ya lisansi, Chevron, igasubukura ibikorwa bya yo muri Venezuela.

Blinken yanavuze ko yabonanye n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu bo muri Venezuela, Cuba na Nicaragua, aho bari batumiwe kuri Ambasade y’Amerika i Lima. Yashimagije akazi kabo.

Yaragize ati: “Cyakora ntawe urusha abari hano uyu munsi, gukora ku buryo abantu bagira ijambo, kandi ndifuza cyane kubatega amatwi, kumenya ibindi twarushaho gukora, uko twarushaho gushyingikira ibikorwa bya bo.

Mu mpera z’icyumweru, Venezuela na Leta zunze ubumwe z’Amerika, byahererekanyije impfungwa. Venezuela yarekuye abantu barindwi, mu gihe Amerika yarekuye abishywa b’umugore wa Perezida Maduro babiri, bari barafungiwe ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge. Batanu mu barekuwe na Venezuela bari abakozi b’isosiyeti ya lisansi ifite icyicaro ino aho muri Amerika, Citgo.

VOA News

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG