Uko wahagera

John Kerry Yasabye DRC Kugabanya Ibice Birimo Ibitoro Yashyize muri Cyamunara


John Kerry i kinshasa
John Kerry i kinshasa

Intumwa y’Amerika ku bijyanye n’ihindagurika ry’ibihe, John Kerry, yasabye Repuburika ya demokarasi ya Kongo kugabanya ibice birimo Ibitoro yashyize muri cyamunara, mu rwego rwo kurinda amashyamba.

Kerry yabivuze uyu munsi kuwa kabiri ku ruhande rw’inama ku bidukikije ibera i Kinshasa. Kongo mu kwezi kwa karindwi yashyize muri cyamunara ibice birimo ibitoro n’imyuka ya gazi, muri cyamunara.

Ababungabunga ibidukike bafite ubwoba ko iyo cyamunara, ishobora ibice binini by’ishyamba rya kabiri cyimeza kw’isi n’ibikungahaye kuri nyiramugengeri, bicukurwa bikaba byarekura imyuka ihumanya ikirere, bikabangamira intego zo kugabanya ubushyuhe kw’isi.

Guverinema ya Kongo yavuze ko ikeneye kwifashisha umutungo munini wayo kamere mu gutsura ubukungu, guteza imbere inganda no kubonera umuriro w’amashanyarazi abaturage bayo.

Intumwa y’Amerika, John Kerry yabwiye abanyamakuru ku ruhande rw’inama ibera i Kinshasa ati: “Turabizi birihutirwa. Navuganye n’uwungirije minisitiri w’intebe kandi ndavugana na Perezida, ariko niwe ufata umwanzuro”. “Yakomeje agira ati: “Twamaze kugaragaza neza ko dushishikajwe no kubungabunga amashyamba. Twasabye ko ibice bimwe bikurwa mu cyamunara”.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG