Uko wahagera

RDC: Inyeshyamba za ADF Zishe Abantu 13 Zitwara 4 Bunyago


Umusirikare wa Uganda umwe mu bagiye muri Kongo guhiga inyeshyamba za ADF
Umusirikare wa Uganda umwe mu bagiye muri Kongo guhiga inyeshyamba za ADF

Muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo abantu 13 bahitanywe n’inyeshyamba za ADF zirwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda.

Izo nyeshyamba kandi zatwaye bunyago abandi 4 zitwika ingo 36 z'abo mu bwoko bw'Abahutu bo muri Kongo nkuko byemezwa n'inzego z'ubuyobozi bw'ibanze z'aho byebereye.

Ubwo bwicanyi bwabereye ahitwa Banyali Tchabi mu majyepfo ya Teritwari ya Irumu mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Kongo nkuko byemezwa n’abaturage babyiboneye.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Geoffrey Mutagoma yavuganye na bwana Nshuti Ntwali ukuriye abo mu bwoko bw’Abahutu bo muri Kongo bibasiwe n’ubu bwicanyi abanza kumubaza uko ubwo bwicanyi bwakozwe.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:59 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG