Uko wahagera

RDC: Umusirikare wa MONUSCO Yishwe n'Abitwaje Intwaro Bataramenyekana


Umusirikare wa ONU ahosha imyigaragambyo iheruka kuba mu mujyi wa Goma muri Kongo abaturage basaba ko izo ngabo zivanwa mu gihugu.
Umusirikare wa ONU ahosha imyigaragambyo iheruka kuba mu mujyi wa Goma muri Kongo abaturage basaba ko izo ngabo zivanwa mu gihugu.

Umwe mu basirikare bo mu ngabo z’Umuryango w’Abimbumbye zishinzwe kurinda amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (MONUSCO) yaraye yishwe arashwe n’abantu bitwaje ibirwanisho.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara n’ingabo z’uwo muryango rirashinja umutwe w’abasivili b’Abanyamulenge wa Twirwaneho kuba ari bo bishe uwo musirikare ariko uwo mutwe urabihakana.

Ngarukiye Felix, umuvugizi wungirije wa Twirwaneho yabwiye ijwi ry’Amerika ko nta ruhare bagize mu yicwa ry’uwo musirikare kuko aho ingabo za ONU ziri batahagenzura ahubwo hagenzurwa n’ingabo za leta.

Kurikira inkuru ya Vedaste Ngabo umunyamakuru w’ijwi ry’Amerika uri Uvira.

please wait

No media source currently available

0:00 0:02:38 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG