Umwe mu basirikare bo mu ngabo z’Umuryango w’Abimbumbye zishinzwe kurinda amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (MONUSCO) yaraye yishwe arashwe n’abantu bitwaje ibirwanisho.
Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara n’ingabo z’uwo muryango rirashinja umutwe w’abasivili b’Abanyamulenge wa Twirwaneho kuba ari bo bishe uwo musirikare ariko uwo mutwe urabihakana.
Ngarukiye Felix, umuvugizi wungirije wa Twirwaneho yabwiye ijwi ry’Amerika ko nta ruhare bagize mu yicwa ry’uwo musirikare kuko aho ingabo za ONU ziri batahagenzura ahubwo hagenzurwa n’ingabo za leta.
Kurikira inkuru ya Vedaste Ngabo umunyamakuru w’ijwi ry’Amerika uri Uvira.
Facebook Forum