Uko wahagera

Kenya: Prezida Ruto Yakase Miliyari 2 n’Igice z’Amadolari ku yo Reta Ikoresha


Prezida wa Kenya
Prezida wa Kenya

Perezida William Ruto wa Kenya, yahaye amabwiriza minisitiri w’Imali yo gukata miliyari 300 z’amashilingi ni ukuvuga miliyari ebyiri n’igice z’amadolari, mu mafranga guverinema izakoresha uyu mwaka.

Ruto yanavuze ko agamije kurushaho kugabanya ayo mafaranga no mu mwaka utaha, uretse ko atavuze umubare. Intego, avuga ko ari iyo mu mwaka wa gatatu igihugu kizaba gifite ubushobozi bwo kwitunga no gusagura.
Yagize ati: “Nahaye amabwiriza urwego rw’ikigega, yo gukorana na za minisiteri bagashaka uburyo bwo kuzigama miliyari 300 z’amashilingi mu ngengo y’imali y’uyu mwaka”. Ruto yabivuze mu ijambo rye rya mbere, yagejeje ku nteko ishinga amategeko.

Perezida Ruto yavuze ko guverinema idakwiye kuzongera kuguza ukundi, amafaranga ikenera gukoresha mu bikorwa bihoraho. Yagize ati: “Ibi nta bushishozi burimo kandi ntibifasha mu bukungu burambye”.

Kuwa kabiri, Ruto yashyizeho guverinema ye, agira uwahoze ari guverineri wa banki nkuru y’igihugu, Njuguna Ndung'u, minisitiri w’imali, ngo afashe igihugu kwikura mu bibazo bijyanye n’izamuka ry’ibiciro, imyenda ya Leta iremereye hamwe n’ibijyanye n’amapfa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG