Uko wahagera

Abarusiya Ibihumbi Bahunze Kubera Ubwoba bwo Kwinjizwa mu Gisirikari


Umupaka uhuza Uburusiya na Georgia
Umupaka uhuza Uburusiya na Georgia

Abarusiya ibihumbi n'ibihumbi barimo barahunga igihugu cyabo, banga kwinjira mu gisilikare.

Ikigo ntaramakuru AP cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kivuga ko kugeza ejo hashize, abantu barenga 194,000 bari bamaze kwambuka imipaka. Hafi ya bose ni abagabo kandi bakiri bato. Bagenda cyane n’imodoka, amagare cyangwa n’amaguru. Abandi, bifite, basohoka n’indege.

Guhunga byatangiye ku itariki ya 21 y’uku kwezi nyuma y’ijambo rya Perezida Vladimir Putin yagejeje ku gihugu, avuga ko inkeragutabara 300,000 bagomba kugaruka mu gisilikare kugirango bajye kurwana muri Ukraine. Abahunga bavuga ko batabishaka.

Ibihugu bya Kazakhstani na Georgia, byombi bidasaba viza Abarusiya, ni byo byakira abahunga benshi kurusha ibindi bituranye n’Uburusiya.

Nka Kazakhstani yonyine ubwayo ivuga ko imaze kwakira abarenga 100,000. Ibindi bahungiramo ni nka za Finlande, Norvege, na Mongolia.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG