Uko wahagera

REG Izitabira BAL 2023 Idaciye mu Majonjora ya Mbere


Nyuma yo kongera kwegukana igikombe cya shampiyona ya Basketball mu Rwanda itsinze Patriotes Basketball Club mu mikino ya kamarampaka, ikipe ya REG Basketball Club yahise ibona uburengazira bwo kuzaserukira u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League - BAL 2023. Iyi kipe y'ikigo k'igihugu gishinzwe ingufu ntabwo izabanza guca mu majonjora y'ibanze ya BAL ateganyijwe kuva mu kwezi kwa 10 kugeza mu kwa 11 uyu mwaka.

Ibi ibikesha ko amakipe yahagarariye u Rwanda mu marushanwa abiri aheruka ya BAL yagiye agerageza kwitwara neza cyane cyane ikipe ya Patriotes Basketball Club yegukanye umwanya wa kane muri BAL ya 2021 yabereye muri BK Arena i Remera.
REG Basketball Club na yo yari yabaye iya mbere mu mikino ya Conference ya Sahara yabereye i Dakar muri Senegali ariko iza gutsikira muri kimwe cya kane k'irangiza muri BK Arena mu kwezi kwa Gicurasi 2022 ubwo yasezererwaga na Forces Armées et Police (FAP) yo muri Kameruni.

Uko gahunda y'amajonjora ya BAL 2023 iteye:

Amakipe atandatu akomoka mu bihugu byitwaye neza mu mikino ya BAL iheruka no mu bihugu bihagaze neza muri basketball muri Afurika yahise ahabwa itike yo kuzakina imikino y'ikiciro cya conference.
Ayo makipe atazabanza kunyura mu majonjora abiri ya mbere ni Petro de Luanda yo muri Angola, National Al Ahly yo mu Misiri, US Monastir yo muri Tuniziya ari na yo ifite igikombe cya BAL 2022, REG Basketball Club yo mu Rwanda hakiyongeraho ikipe izaturuka muri Nijeriya ndetse n'ikipe izava muri Senegali.

Andi makipe atandatu yitabiriye nibura imikino ya conference muri BAL ya 2022 yo yahawe uburenganzira bwo kuzatangirira mu ntera ya kabiri y'amajonjora. Ayo ni Forces Armées et Police (FAP) yo muri Kameruni, AS Salé yo muri Maroke, Seydou Legacy Athletic Club (SLAC) yo muri Gineya, Cape Town Tigers yo muri Afurika y'Epfo, Ferroviario da Beira yo muri Mozambike na Cobra Sports yo muri Sudani y'Epfo.

Andi makipe 20 yateganyirijwe amajonjora y'ibanze akaba yarashyizwe mu matsinda ane buri tsinda ririmo amakipe atanu.
Imikino yo muri aya matsinda izaba mu kwezi gutaha mu bihugu bine ari byo Nigeri, Kameruni, Uganda na Madagascar.

Nyuma y'iyo mikino yo mu matsinda ane, amakipe abiri muri buri tsinda, ni ukuvuga amakipe umunani yose hamwe azongerwaho andi abiri ahite yuzura 10 noneho haziyongereho ariya atandatu yasonewe amajonjora y'ibanze akazaba amakipe 16 azashyirwa mu matsinda abiri buri tsinda rikazaba ririmo amakipe umunani.

Iyi mikino izahuza amakipe 16 iteganyijwe mu kwezi kwa 11 uyu mwaka ikazabera Abidjan muri Kote Divuwari n'i Cape Town muri Afurika y'Epfo.
Amakipe atatu azaza mu myanya ya mbere muri aya matsinda abiri; ni ukuvuga amakipe atandatu azahita abona itike yo kwinjira mu kiciro cya conference kizahuza amakipe 12.

Muri buri conference hazaba harimo amakipe atandatu akazishakamo amakipe umunani azaseruka guhera muri kimwe cya kane k'irangiza muri BK Arena i Remera muri Gicurasi 2023.
Inkuru ya Jean Claude Munyandinda.

Uko Gahunda y'Amajonjora ya BAL 2023 Iteye
please wait

No media source currently available

0:00 0:02:32 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG